Police VC na Pipeline WVC zegukanye irushanwa rya Zone 5 ryaberaga mu Rwanda (AMAFOTO)
Ikipe ya Police VC yo mu Rwanda na Pipeline yo muri Kenya ni zo zegukanye irushanwa ry’akarere ka Gatanu ryari rimaze icyumweri ribera muri BK Arena mu Rwanda
Pipeline yegukanye igikombe mu bagore
Ikipe ya Pipeline yo muri Kenya ibifashijwemo n’umukinnyi Pamella Adhiambo wanigaragaje muri aya marushanwa, yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority amaseti atatu ku busa (25-20, 25-23, 25-19)
Abagabo, wari umukino w’ishiraniro
Umukino wa nyuma mu bagabo wari witezwe na benshi, wahuje ikipe ya Sport-S yo muri Uganda yari yaraye isezereye Kepler yo mu Rwanda, ndetse na Police VC yari yasezereye APR VC.
Iseti ya mbere y’umukino yatwawe na Sport-S ku manota 25-20 ya Police. Iya kabiri ikipe ya Police VC yagarukanye imbaraga zongerwaga n’abafana b’abanyarwanda benshi bari muri Arena, iyitsinda ku manota 25 kuri 14. Iseti ya gatatu, nayo yatwawe na Police ku manota 25 kuri 21, inatwara iya kane ku manota 25-16.
Amakipe ya APR ni yo yegukanye umwanya wa gatatu
Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe n’ikipe ya APR WVC itsinze ikipe ya Police WVC amaseti 3-1 (26-24, 25-21, 25-21, 25-21).
Mu bagabo naho umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Police VC itsinze ikipe ya Kepler VC amaseti 3-2 (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12).
Ohereza igitekerezo
|