Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagore yegukanye umwanya wa karindwi
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa karindwi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cyaberaga mu Misiri.

Ibi iyi kipe yabigezeho nyuma yo gukina umukino wayo wa nyuma muri iri rushanwa tariki 18 Ugushyingo 2023 igatsinda ikipe ya Misiri amaseti 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa karindwi. Muri uyu mukino iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-16 iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-17 mu gihe iya gatatu rwayegukanye ku manota 25-14.
U Rwanda rwakiniye umwanya wa karindwi nyuma yo gusezererwa na Brazil muri 1/4 maze rukajya guhatanira umwanya wa gatanu nabwo rutsindwa na Ukraine, biruganisha ku guhatanira uyu mwanya wa karindwi begukanye.

Muri rusange kuva mu matsinda u Rwanda rwakinnye imikino irindwi (7) rutsindamo imikino itatu(Mongolia ,Misiri(batsinze inshuro ebyiri) rutsindwa imikino ine (u Budage, u Bushinwa,Brazil na Ukraine).
Iri rushanwa ryasojwe tariki 18 Ugushyingo 2023 maze mu bagabo umwanya wa mbere wegukanwa na Iran yatsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma mu gihe u Bushinwa bwegukanye umwanya wa mbere mu bagore butsinze Canada amaseti 3-1.

















Ohereza igitekerezo
|