Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yasuye ikipe ya Feyenood
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yasuye ikipe ya Feyenood yo muri iki gihugu bakagirana ibiganiro bigamije kwiga ku bufatanye hagati y’iyi kipe n’u Rwanda.

Ibi Ambasaderi yabitangaje abinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga avuga ko yasuye iyi iyi kipe akaganira n’ububozi bwayo kugeza no kuba yagirana ubufatanye n’u Rwanda.
Yagize ati"Muri iki gitondo nasuye Feyenood Rotterdam aho nahuye na Mohammad Hamdi umuyobozi w’iterambere ry’ubushabitsi mpuzamahanga na Gido Vader ushinzwe ububanyi n’amahanga,ku kwiga kuri iyi kipe yashinzwe mu 1908 ubu ya kabiri muri shampiyona y’u Buholandi no kuganira ku bufatanye n’u Rwanda."

Feyenood ni ikipe imaze imyaka 115 ibayeho aho kugeza ubu ikaba imaze gutwara ibikombe 33 muri rusange birimo 16 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buholandi,ibikombe 13 by’igihugu ndetse na UEFA Champions League imwe(1) na UEFA Europa League ebyiri n’ibindi bitandukanye.
Kugeza ubu muri shampiyona ya 2023-2024 igeze ku munsi wa 12 Feyenood iri ku mwanya wa kabiri aho imaze kubonamo amanota 29 ikaba ikurikiye PSV ya mbere ifite amanota 36.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|