Jenerali Muhoozi Kainerugaba ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Museveni wa Uganda yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

General Muhoozi akigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko azahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, baganire ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushimangira umubano n’imikoranire mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano w’Akarere no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no ku mutekano rusange, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ituze n’iterambere rirambye mu karere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka