Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro na Claire Akamanzi ku iterambere rya Basketball
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida ku bikorwa bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiranye ibiganiro na Claire Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, baganira ku guteza imbere umukino wa basketball muri Uganda.
Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Claire Akamanzi, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026.
Ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Kigali, byakurikiye ibindi byari byabereye muri Uganda muri Werurwe uyu mwaka, aho bagarutse ku mushinga wo gukorana na Minisiteri y’Uburezi na Siporo hagamijwe gushyiraho Junior NBA League.
Uyu mushinga uzafasha urubyiruko kwiga ubumenyi bwa basketball, ariko unibande ku ndangagaciro zirimo gukorera hamwe, imyitwarire myiza, ubuyobozi n’umurava mu kazi.
Ibiganiro byabo biri mu murongo mugari wa NBA Africa wo gukorana na za Guverinoma n’abikorera ku mugabane wa Afurika, hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo, serivisi z’ikoranabuhanga, inganda z’ubuhanzi ndetse n’ubukerarugendo.
Ku rundi ruhande, amakipe yo muri Uganda arimo City Oilers na Namuwongo Blazers yamaze kwitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rifitanye isano na NBA.
Hagati aho, ibigo by’itangazamakuru bya Uganda, UBC na NBS, byamaze kumvikana ku gutangira kwerekana imikino ya NBA muri Uganda guhera muri Nzeri uyu mwaka, bikaba bizafasha abakunzi ba basketball gukomeza kwegera no kumenya uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|