#HeroesCup : APR FC yasezereye Musanze FC igera ku mukino wa nyuma
Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024 nyuma yo gusezerera Musanze FC mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Péle Stadium ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024.

Amakipe yombi yatangiriye umukino ku rwego rwo hejuru nta n’imwe irusha indi cyane. APR FC yari yabanjemo abakinnyi badasanzwe bakina barimo Rwabuhihi Placide wari mu bwugarizi hamwe na Banga Bindjeme Salomon, Kategaya Elia, Ndikumana Danny, Soulei Sanda mushya na Bizimana Yannick watahaga izamu.
Ku munota wa gatandatu, APR FC yazamukanye umupira yihuta maze Ndikumana Danny ageze mu rubuga rw’amahina ashyirwa hasi na Nduwayo Valeur, umusifuzi Dushimimana Eric atanga penaliti. Uyu mupira n’ubundi watewe na Ndikumana ahita atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

Musanze FC nubwo yari itsinzwe igitego, yagoye ikipe ya APR FC. Musanze FC ibifashijwemo na Kokoete Udo, na Solomon Adeyinka, yageraga kenshi imbere y’izamu rya APR FC ryari ririmo Pavelh Ndzila. Iyi kipe yashoboraga kubona igitego ku munota wa 18 ubwo kapiteni wayo Ntijyinama Patrick yateraga ishoti rikomeye ariko umunyezamu akarishyira muri koruneri. Amakipe yombi yakomeje gusatira ariko Musanze FC ikomeza gushaka igitego cyo kwishyura cyane, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Musanze FC yakinnye umukino mwiza cyane kurusha ikipe ya APR FC dore ko yanagitangiye isatira cyane. Musanze FC ku munota wa 60, yasimbuje ikuramo Bertrand Ebode ishyiramo Tuyisenge Pacifique, mu gihe APR FC yakuyemo Kategaya Elie, Soulei Sanda na Ndikumana Danny, ishyiramo Mugisha Gilbert, Shaiboub Eldin na Kwitonda Alain bita Bacca.

Ku munota wa 68, Musanze FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Solomon Adeyinka ariko umusifuzi wo ku ruhande, Umutesi Alice, avuga ko umupira utagiye mu izamu dore ko winjiye inshundura zigacika ukarenga inyuma. Abakinnyi ba Musanze FC bahise bafata umwanzuro wo kuva mu kibuga ntibongere gukina gusa nyuma y’ibiganiro byabereye hanze y’ikibuga no kureba ku mashusho, iki gitego cyemejwe umukino urakomeza.
Musanze FC yakomeje gusatira izamu rya APR FC cyane ari nako ihusha uburyo bwinshi bwakurwagamo n’umunyezamu Pavelh Ndzila. Nubwo yarushwaga ariko, APR FC na yo yakomezaga gushaka igitego cya kabiri harimo n’uburyo bwabonetse ku munota wa 95 ubwo Mugisha Gilbert yari agejeje umupira mu rubuga rw’amahina ariko birangira Muhire Anicet bita Gasongo awumukuyeho, umukino urangira ari igitego 1-1 batera penaliti.

APR FC ibifashijwemo n’umunyezamu Pavelh Ndzila wakuyemo penaliti ebyiri, yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari, itsinze Musanze FC yari yakinnye neza, kuri Penaliti 4-2.
APR FC ni yo iheruka kweguka iki gikombe mu 2020 ubwo irushanwa ryaherukaga gukinwa.
National Football League
Inkuru zijyanye na: Intwari z’u Rwanda
- Gisagara: Basanga kurera neza abo wabyaye na bwo ari Ubutwari
- Kamonyi: Abatuye aho Fred Rwigema yavukiye biyemeje gukomeza Ubutwari bwe
- Kanombe: Bizihije Umunsi w’Intwari bataha umuhanda wa kaburimbo biyubakiye
- Gakenke: Bamurikiwe ibikorwa byatwaye za Miliyari mu kwizihiza Umunsi w’Intwari
- Urukundo rw’Igihugu rukwiye kutubamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri - Urubyiruko rwa Muhima
- Rubyiruko mugire ubutwari bwo gukomeza kubaka u Rwanda – Minisitiri Dr Bizimana
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu
- #Ubutwari2024: RDF Band yataramiye abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari
- Kicukiro: Muri Niboye bakoze urugendo, bibuka urwo Intwari zakoze zitangira Igihugu
- Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC
- Iburasirazuba: Abaranzwe n’ibikorwa by’Ubutwari bagabiwe inka
- Icyo ijoro rya 1997 ryakwigisha urubyiruko rw’ubu mu mboni z’Intwari z’i Nyange
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu (Amafoto + Video)
- Reba uko byari byifashe mu gitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda (Amafoto na Video)
- Abanyarwanda bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari - CHENO
- Ni ba nde kugeza ubu u Rwanda rwahaye impeta(imidari) z’ishimwe?
- Kicukiro: Urubyiruko rwibukijwe ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto
- Kicukiro: Bashimye ubutwari bwaranze Inkotanyi, biyemeza kuzifatiraho urugero
- CHENO yatangiye gushakisha abagaragaje ibikorwa by’Ubutwari mu rubyiruko
Ohereza igitekerezo
|