Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yitabiriye shampiyona ya Afurika yageze muri Nigeria
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yageze muri Nigeria aho agiye gukinira shampiyona ya Afurika 2024 igiye kuhabera. Aya makipe yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu saa saba z’ijoro, anyura muri Ethiopia aho byari biteganyijwe ko bahagera bakahamara amasaha make mbere y’uko bafata indege ijya muri Nigeria saa tatu za mu gitondo.

Ibi ni nako byagenze, abakinnyi ndetse n’abatoza n’abandi bose bakaba bageze i Lagos ahabera iyi mikino kuva tariki ya 29 Mutarama 2024 kugeza tariki 3 Gashyantare 2024.
Nyuma yo kugera muri Nigeria, amakipe ubu acumbitse muri hoteli yitwa GTA iri mu Mujyi wa Lagos gusa ikaba ari hoteli barimo kugeza kuri uyu wa Mbere nyuma bakajya ahandi kuko ifite ibyumba bitakwira abakinnyi bose. Ibi byanatumye ubu abajyanye n’amakipe bose batari hamwe kuko bamwe bajyanywe ahandi ariko bose bakaza kujya muri hoteli imwe.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo amakipe y’u Rwanda yashyikirijwe ibendera nk’amakipe agiye guhagararira Igihugu mbere yo guhaguruka mu rukerera rwo ku wa Gatandatu aho yaba umutoza Dr.Mosaad na kapiteni w’ikipe y’abagore Mukobwankawe Liliane ndetse n’uw’ikipe y’abagabo, Emile Vuningabo Cadet, bavuze ko intego ibajyanye ari ugushaka itike y’imikino paralempike 2024 bazaheshwa no kwegukana ibikombe by’iyi shampiyona bagiye gukina.

Mu bagabo iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu umunani ari byo Egypt, Morocco, Libya, Kenya, Algeria, Zimbabwe, Rwanda na Nigeria aho u Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Libya, Algeria na Zimbabwe mu gihe mu bagore ryitabirwa n’ibihugu bine ari byo, u Rwanda, Nigeria, Zimbabwe na Kenya bizakina hagati yabyo.







Ohereza igitekerezo
|