Mu gikombe cy’Isi cya Handball cy’abatarengeje imyaka 19 kirimo kubera muri Croatia, u Rwanda rwasoje imikino yarwo rutsinda Leta Zunze Za Amerika.
Mu mikino irindwi u Rwanda rwakinnye mu gikombe cy’Isi, rusoje irushanwa rutsinzemo imikino itatu rutsindwa ine.
Mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwatsinzwe itatu (Portugal, Croatia na Algeria), ruza kujya mu mikino yo guhatanira imyanya.
Muri iyo mikino u Rwanda rwatsinzemo itatu irimo Maroc, Nouvelle Zélande ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rukaba rusoje ku mwanya wa 27.
Ohereza igitekerezo
|