Volleyball: U Rwanda rwatsinze Uganda, rwuzuza imikino itatu rudatsindwa
Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball iherereye muri Cameroon, yabonye intsinzi ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda iya Uganda amaseti 3-0.

Wari umukino wa Kane mu itsinda rya kabiri (Group B) aho u Rwanda nyuma yo gutsinda Uganda rwahise rushimangira itike ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika (CAVB Nations Championship 2023) gikomeje kubera muri Cameroon.
Nubwo uyu mukino wasaga n’uwegeranye ariko ntabwo wagoye abakinnyi b’umutoza Paulo De Tarso Miragres kuko seti ya mbere bayegukanye ku manota 25 kuri 20 ya Uganda.
Seti kabiri ntabwo yagoye u Rwanda kuko abakinnyi b’u Rwanda bayegukanye ku manota 25 kuri 17 ya Uganda.
Seti ya gatatu yari yegeranye cyane kuko amakipe yagendanaga inota ku rindi ariko ubwo amanota yari ageze muri 21, u Rwanda rwahise rufatiraho maze rugwiza amanota 25 kuri 21 ya Uganda.
U Rwanda rwahise rwuzuza umukino wa gatatu wikurikiranya rutsinda nyuma yo gutsinda Burkina Faso, Lesotho na Uganda ariko rukaba rwaratsinzwe na Kenya.

U Rwanda rusigaje umukino umwe rukinamo na Morocco kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwaramuka rutsinze Morocco rugahita rusoza ku mwanya wa kabiri mu itsinda nyuma ya Kenya bityo bikazaborohereza inzira ya 1/4.

Ohereza igitekerezo
|