Rayon Sports itsinze Gasogi United mu mukino ubanza wa Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports itsinze iya Gasogi United ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru 2023-2024, ihita inafata umwanya wa mbere. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu Triki 18 Kamena 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

Wari umukino w’amateka ku mupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko wari uwa mbere watangizaga shampiyona yigenga ‘Rwanda premier League 2023-2024’.

Aya makipe yombi yari ahuriye ku kuba yariyubatse cyane, kuko ikipe ya Gasogi United yaguze abakinnyi 11 mu gihe Rayon sports yo yaguze abakinnyi 12.

Ikipe ya Rayon sports ni yo yatangiye ubona ibonana neza ndetse nta gihunga. Ku munota wa 6 ikipe ya Gasogi United yabonye uburyo bwari bubyare igitego, ku umupira w’umuterekano inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko Theodor Yawanendji Malipangou awutera hejuru y’izamu, ryari ririmzwe na Bonheur.

Ku munota wa 11 w’umukino, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu w’umugande, Charlse Bbaale, ku kazi gakomeye yakoze amaze gucenga abugarira ba Gasogi United.

Gasogi United ntabwo yongeye guhumeka kuko Rayon Sports yakomeje ku yotsa igitutu, ubona ko ifite inyota yo gutsinda ikindi gitego.

Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Joackiam Ojera ku ruhande rw’iburyo imbere, Rayon Sports yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Youssef Rharb, rutahizamu ukomoka muri Morocco.

Ikipe ya Gasogi United yongeye gusa nk’isubira mu mukino ariko ikinira inyuma, yirinda gufungura cyane ngo Rayon Sports itayica mu rihumye ikaba yayitsinda ibindi bitego.

Mu minota isatira umusozo w’igice cya mbere, ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu rya Gasogi, cyane kuri ba Rutahizamu bayo barimo Joackiam Ojera, Hertier Nzinga Luvumbu na Charlse Bbaale, ariko ubwugarizi bwa Gasogi United bukirwanaho kugeza igice cya mbere kirangiye.

Ku munota wa 50 Rayon sports yabonye ikarita y’umuhondo yahawe umunya-Morocco Youssef Rharb, ku ikosa yari akoze ryo gufata umupira n’amaboko nkana.

Rayon Sports yongeye kwigarurira umupira maze yongera kwataka ikipe Gasogi United, mbese itava imbere y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga, ariko ukabona ko Rayon Sports ariyo irimo kugenzura neza umukino.

Rayon sports yinjije mu kibuga Iraguha Hadji, Kalisa Rachid na Eric Ngendahimana maze bakuramo Youssef Rharb, Luvumbu Hertier ndetse na Haruma Mussa Madjariwa.

Ku munota wa 88 ikipe ya Rayon Sports yongeye gukora impinduka maze ikuramo Mvuyekure Emmanuel na Joackiam Ojera, ishyiramo Bavakure Ndekwe Felix na Prince Rudasingwa.

Ku munota wa 90 ikipe ya Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Christian Theodor Yawanendji Malipangou, kuri penality ku ikosa ryakozwe na Serumogo Ally warikoreye kuri Rutahizamu wa Gasogi United.

Umukino warangiye ari ibitego 2 kuri 1 cya Gasogi United, byatumye Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho n’amanota 3.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KNC,toutes mes condoléances.

Ruteribitambwe yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka