Umunya-Israel Itamar Einhorn ni we wegukanye agace Muhanga-Kibeho (Amafoto)

Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 gakinwe kuva i Muhanga bajya i Kibeho Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace Muhanga-Kibeho

Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 95 bari bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Bamaze kugenda kilometero ebyiri, abakinnyi batatu bahise basohoka mu gikundi ari bo
Alexander Meyer (Mauritius), Nsengiyumva Shemu (May Stars) na Munyaneza Didier (Rwanda), banakomeje kuyobora isiganwa kugera mu karere ka Huye aho bari banasize abandi iminota 7.

Abakinnyi batatu b’imbere bakomeje gukorana neza, ariko igikundi cya kabiri cyari kiyobowe n’ikipe ya Soudal-QuickStep batangiye kubasatira aho barenze umujyi wa Huye hasigayemo ikinyuranyo cy’iminota 4.

Bageze mu karere ka Huye bakomeje berekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda aho bakomeza mu murenge wa Mukura ndetse no ku Kanyaru hafi y’umupaka.

Mu bilometero 20 bya nyuma by’isiganwa, abakinnyi batatu bari bayoboye isiganwa igikundi cyaje kubashikira, isiganwa ritangira kuyoborwa na Milan Donie wo mu ikipe ya Lotto-Dstny, ariko acungirwa hafi na Alexander Meyer wa Mauritius.

Habura ibilometero 13, Manizabayo Eric yasohotse mu gikundi abanza gusiga abandi amasegonda 12, ariko Teugels wa Bingoal ahita amukurikira aramushikira.

Habura kilometero 5, igikundi cyaje gushyikira babiri bari bayoboye, nyuma hatangira kubaho gucungana ngo hatagira ubanyura mu rihumye. Mu bilometero 4 bya nyuma, Pierre Latour wa TotalEnergies wanakinnye Tour de France , na Zeray Araya wa Eritrea basohotse mu gikundi.

Ntibyabahiriye kuko igikundi cyaje kubashikira, abakinnyi bagera aho basoreza begeranye ariko Umunya-Israel Itamar Einhorn (Israel-Premier Tech) abatanga kurenga umurongo, yegukana agace Muhanga-Kibeho.

Umunya-Israel Itamar Einhorn wegukanye agace Muhanga-Kibeho
Umunya-Israel Itamar Einhorn wegukanye agace Muhanga-Kibeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka