Nshuti Innocent witegura kuva mu Rwanda yasezeweho, anasobanura impamvu byatinze(Amafoto)
Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, rutahizamu w’Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya APR FC, Nshuti Innocent, yasezewe n’abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe, mu gihe yitegura kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuhango wabereye kuri stade ya Bugesera nyuma y’umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona iyi kipe yari imaze kunganyamo na Bugesera FC 0-0. Ubwo umukino wari urangiye, ikipe yasubiye mu rwambariro nk’uko bisanzwe ariko nyuma bagaruka mu kibuga bari hamwe na Nshuti Innocent wari witabiriye uyu mukino ngo bafatane amafoto y’urwibutso buri wese azajya aheraho azirikana imyaka irindwi uyu musore yari amaze ari umukinnyi wa APR FC.
Kubona ikipe nshya kwa Nshuti Innocent ugiye kwerekeza mu ikipe ya One Knoxville yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangajwe bwa mbere mu Kuboza 2023 ubwo atajyanaga n’abandi mu mikino ya Mapinduzi Cup APR FC yitabiriye muri Zanzibar.

Asobanura impamvu kugenda bisa nk’ibyatinze, uyu rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yavuze ko byatewe n’ingengabihe ya shampiyona y’aho agiye gukina ndetse ko atari yanamenya igihe azagendera neza.
Yagize ati “Nk’uko mubizi ntabwo shampiyona zose zitangirira rimwe. Icyabitindije ni uko shampiyona itari yagatangiye. Ntabwo nari namenya neza igihe nzagendera."
Nshuti Innocent yashimiye umuryango mugari wa APR FC aho yavuze ko imyaka irindwi yamaze muri iyi kipe yayigiriyemo ibihe byiza cyane, anavuga ko abatekereza ko atagiye gukina atari byo kuko yakabaye yaragiye kare bityo ko agiye nk’umukinnyi ufite ikipe agiye gukinira.

Ikipe ya One Knoxville Nshuti Innocent agiye kwerekezamo ikina mu cyiciro cya gatatu kizwi nka "US League One" aho inafite umukino wa mbere wa 2024 tariki 16 Werurwe 2024 ubwo izaba ikina na Charlotte Independence.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|