Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC, Rudasingwa Prince ajyanwa mu bitaro
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, amahirwe ku gikombe cya shampiyona akomeza kugabanuka, rutahizamu wayo Rudasingwa Prince agira ikibazo cyatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Ni umukino Rayon Sports yatangiye neza muri rusange ariko Musanze FC nayo itangira gukina neza binyuze ku bakinnyi bo hagati barimo Nduwayo Valeur,Ntijyinama Patrick na Lethaba Mathabo n’imbere hariyo Solomon Adeyinka wari mwiza ku ruhande.Mu gice cya mbere umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yagiye akora amakosa asohoka nabi nkaho ku munota wa 20 byahuriranye n’uko Sulley Muhamed yamubonye ahita amurenza umupira ariko kubw’amahirwe ntiwajya mu izamu.
Solomon Adeyinka wakomeje kugora ubwugarizi bwa Rayon Sports yongeye guhusha igitego ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina maze ashaka gushyira mu izamu uca ku ruhande,buri kipe yakomeje gukina ashaka uko yajya mu karuhuko afite intsinzi ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe yombi anganya 0-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya mbere isimbuza ikuramo Iradukunda Pascal wakinaga ahengamiye iburyo imbere ishyiramo Iraguha Hadji usanzwe ahakina. Musanze FC nayo yakuyemo Sulley Mohamed ishyiramo Tuyisenge Pacifique inongera gusimbuza ikuramo Kokoete Edo ishyiramo Tinyimana Elisa. Musanze FC yakinaga umupira uryoheye ijisho izi mpinduka ku munota wa 72 zayibyariye umusaruro ubwo Tinyimana Elisa yahinduriraga umupira imbere ku ruhande rw’iburyo maze Tuyisenge Pacifique atsindana igitego ba myugariro barimo Serumogo Ally.
Nyuma yo gutsindwa igitego Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Tuyisenge Arsene wakinaga anyura ku ruhande rw’ibumoso ishyiramo rutahizamu Rudasingwa Prince. Uyu musore ku munota wa 87 yahushije uburyo bukomeye ubwo yateraga umupira ugafata igiti cy’izamu.Ku munota wa 88 Rudasingwa Prince yahuriy mu kirere na myugariro Muhire Anicet bakubitana imitwe bagwa hasi bose gusa uyu rutahizamu wa Rayon Sports aba ariwe usa nkubabaye cyane kuko n’abakinnyi bahise bamwongerera umwuka bakoresheje imyenda ari nako babikora kuri myugariro wa Musanze FC.
Byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara itabara byihuse yewe ininjira mu kibuga imbere y’izamu rya Musanze FC aho byari byabereye Rudasingwa Prince yihutanwa ku bitaro nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze maze Muhire Anicet we arasimbuzwa ajya ku ntebe y’abasimbura.Uyu myugariro wa Musanze FC ubwo umukino wari ukomeje yakomeje guhabwa umwuka n’abakinnyi bagenzi be bamuhungiza bakoresheje imyenda ariko na we birangira atwawe n’imodoka isanzwe kwa muganga aho ubwo twandikaga iyi nkuru yari yagaruye ubwenge atangiye kuvuga.
Umukino wakomeje gukinwa bongeyeho iminota 11 urangira Rayon Sports itsinzwe bituma igumana umwanya wa kabiri n’amanota 42 naho Musanze FC iguma ku mwanya wa gatatu ifite amanota 41.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|