Nyamagabe: Imirenge itanu yahawe urubyiruko ruzayifasha kuvugurura imihingire
Koperative Kopabinya ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku bufatanye n’umuryango ‘Hinga Wunguke’, yashyizeho abagoronome b’urubyiruko 11 bazakorera mu Mirenge itanu berekera abahinzi uko bahinga, bigatanga umusaruro ufatika.
Abo bagoronome bazakorera mu Mirenge ya Nkomane, Gatare, Buruhukiro, Uwinkingi na Tare. Ni ukuvuga ko buri murenge uzoherezwamo abagoronome babiri, bazunganira abasanzwe ku Mirenge, bakunganira n’abacuruza inyongeramusaruro bahasanzwe, nk’uko bivugwa na Donatille Mukakomeza uyobora Kopabinya.
Agira ati “Igishya tuzanye ni uko abagoronome bacu bazajya bahagarikira umuhinzi mu murima, ku gihingwa icyo ari cyo cyose yahize, akamukurikirana mu gutera imiti no mu gusarura. Mbese azajya akurikirana umuhinzi kugira ngo ahinge neza, azabone umusaruro, asarure neza, kandi bigere ku isoko bimeze neza.”
Urebye aho boherejwe ni aho usanga abahinzi benshi batarumva neza akamaro ko guhinga kijyambere, nk’uko bisobanurwa na Daniel Nzamurambaho, umwe mu banyamuryango ba Kopabinya uvuga ko we agerageza guhinga kijyambere binyuranye n’ibikorwa n’abahinzi benshi abona usanga bahinga mu kajagari, bikabaviramo kuteza no guhora mu bukene.
Agira ati “Cyane rwose iriya mu misozi abantu ntibaramenya akamaro ko guhinga neza. Usanga bavuga ngo ndahinga uko mbonye kuko ni ha handi, n’iyo shwagara wamubwira kuyigura ntayigure, ngo ese ubundi nzakuramo iki? Ntibibuka ko bituruka ku ko bahinga!”
Akomeza agira ati “Muri rusange ntibaramenya gutera ku murongo nyamara ari byo bituma ugira umusaruro. Ubundi iyo uteye ku murongo ifumbire ijya ku myaka uko ubyifuza. Gutoza abahinzi guhinga neza bizafasha abantu kubona ko guhinga byakiza umuntu, atari ibyo gukinisha.”
Nyuma yo guhugurwa ku buryo bagomba gufasha abahinzi, abo bagoronome bahawe ibikoresho bizabafasha kugera ku baturage harimo amagare kuri bose, na moto kimwe na mudasobwa k’ubayobora, ndetse na telefone zo kwifashisha mu gutanga amakuru.
Ku bijyanye n’uko bazitwara mu kazi, bazagenda bahanga imirimashuri, ariko bazasanga n’abahinzi mu mirima nk’uko bivugwa n’uwitwa Nicole Uwera agira ati “Hari n’abo tuzajya dusanga ku mirima yabo, tukareba amakosa bakoraga, tukaberekera uko bakwiye kubyitwaramo.”
Innocent Tuyishime uyoboye itsinda ry’abo bagoronome na we ati “Tugiye kwigisha abahinzi uburyo bwiza bwo gukoresha inyongeramusaruro zitandukanye, ndetse n’uburyo bwo gushaka amafaranga bizabafasha kuva ku rwego ruciriritse bajya ku rwo hejuru.”
Biteganyijwe ko mu gihe cy’umwaka umwe bazaba bamaze gufasha abahinzi ibihumbi 20. Iki gikorwa kigiye gushorwamo amafaranga asaga Miliyoni 77, kandi Hinga Wunguke izatangamo Miliyoni 46 naho Kopabinya itange Miliyoni 31.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|