Igitaramo gisoza Tour du Rwanda cyasusurukije abo mu Gisimenti (Amafoto)
Ahashyizwe Car Free Zone hazwi nko ku Gisimenti i Remera mu Mujyi wa Kigali, hajyaga hahurira abidagadura muri weekend ntihari haherutse kubera ibitaramo, igisoza Tour du Rwanda 2024 kikaba cyongeye kuhasusurutsa.
Ubwo hasozwaga Tour du Rwanda yabaye ku nshuro ya 16, ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, hateguwe igitaramo cyahuriyemo abahanzi batandukanye, aho bashimishimije Abanyarwanda ku munsi w’isozwa ry’irushanwa rya Tour du Rwanda 2024.
Ibyamamare bitandukanye byashimishije abitabiriye icyo gitaramo, harimo umuhanzi Bushali, Bwiza, Danny Vumbi, Kenny Sol, Niyo Bosco Eric Senderi.
Ibi byagaragaje ko abo mu Gisimenti, abahagenda n’abahataramira, bari bakumbuye kongera kuhabona igitaramo kihashyushya, kuko cyakurikiwe n’abantu benshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|