Beyoncé yabaye umwiraburakazi wa mbere ukoze amateka mu njyana ya ‘Country Music’

Beyoncé Giselle Knowles-Carter, umuhanzikazi ukomoka muri Amerika, yabaye umwiraburakazi wa mbere wakoze amateka, indirimbo ye aherutse gushyira hanze ikayobora urutonde rwa Billboard country chart’ rw’injyana za Country Music.

Beyoncé yakoze amateka mu njyana ya Country Music
Beyoncé yakoze amateka mu njyana ya Country Music

Indirimbo yatumye uyu mugore akora amateka yitwa ‘Texas Hold Em’ akaba aherutse kuyishyira hanze, iri kumwe n’iyitwa ‘16 Carriages’, zikazaba zigize album ya cyenda yise ‘Renaissance, Act II’ azasohora muri Werurwe uyu mwaka.

Mu busanzwe Beyoncé, ni umwe mu bagore bafatwa nk’umwamikazi mu njyana ya Pop na RnB, ndetse akaba yaratunguye abantu ubwo yashyiraga hanze indirimbo zo mu bwoko bw’injyana ya Country Music, batari basanzwe bamuziho.

Beyoncé Knowles ubwo yari yitabiriye umukino wa nyuma ‘Super Bowl 2024’, nibwo yatangarije abakunzi be ko tariki 29 Werurwe azashyira hanze Album nshya, ndetse ikazaba ikoze mu njyana ya Country Music.

Nubwo ari Ibintu byatunguye benshi kuba yarahinduye injyana bari bamumenyereyeho, Papa wa Beyoncé, Dr Mathew Knowles wigeze no kureberera inyungu ze kugeza mu 2011, yavuze ko kuba umukobwa we yarakoze injyana ya country ndetse akaba yashyizeho agahigo, bidatunguranye.

Dr Mathew Knowles, aganira na BBC Asian Network, ku wa Kane, yavuze ko kera Beyoncé akiri muto, yakundaga gusura Sekuru na Nyirakuru muri Alabama, kandi ko ari yo injyana bakundaga kumva buri gihe, bituma akura na we ayikunda nubwo yaje kuba Umuhanzi w’injyana za Pop na RnB.

Ati “Ubwo Beyoncé yari akiri muto, ndavuga afite imyaka hagati y’ibiri n’itatu, yakundaga kujya gusura ababyeyi banjye mu gihe cy’impeshyi akahamara igihe kinini. Sekuru ari we data yakundaga umuziki wa country, kandi yakundaga no kumuririmbira. Akiri muto [Beyoncé], uyu muziki yarawumvise cyane.”

Dr Knowles yakomeje avuga ko umwana w’imyaka ibiri cyangwa itatu nubwo aba ataramenya neza ibintu byinshi ariko umuziki yumvise akenshi umuguma mu mutwe, ari yo mpamvu Beyoncé byamwanze mu nda hejuru y’injyana azwiho agakora na country music.

Mu gihe iyo album ya Beyoncé izaba ibaye iya mbere akoze y’injyana za country music gusa, Papa we yavuze ko atari ubwa mbere akoze indirimbo muri iyo njyana, kuko album yashyize hanze mu 2016 yitwaga ‘Lemonade’ hariho indirimbo yise ‘Daddy Lessons’ ikoze muri country.

Iyo ndirimbo yaje no kuyishyira mu zihatanira ibihembo bya Grammy Awards mu cyiciro cya Country Music, ariko Recording Academy itegura Grammy iyikura mu ndirimbo zari zihatanye.

Aka gahigo Beyoncé yakoze, yahise aba umuhanzikazi wa kabiri ubashije kujya ku mwanya wa mbere akayobora urutonde rwa Billboard country chart, nyuma ya Taylor Swift wigeze kuza ku mwanya wa mbere mu 2021 kuri uru rubuga, kubera indirimbo yise ‘Love Story’, nyuma aza kuyisubiramo ayita ‘All Too Well’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka