Kenza ufite umubyeyi ukomoka mu Rwanda yabaye Miss Belgique 2024
Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite umubyeyi (nyina) w’umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi (Miss Belgique) w’umwaka wa 2024.
Uwo mubyeyi we yitwa Gakire Joselyne akaba ari umunyarwandakazi, Se akaba ari Umubiligi.
Tariki 24 Gashyantare 2024 nibwo Kenza yatangajwe ko yahigitse abandi bakobwa bari bahatanye muri Miss Belgique mu birori byabereye ahazwi nka ‘Proximus Theater’ mu Bubiligi.
Miss Kenza w’imyaka 22 yegukanye iri kamba asimbuye Emilie Vansteenkiste wari ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2023.
Kenza wegukanye ikamba rya Miss Beligique yiga mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga. Mu mibereho ye ya buri munsi akora akazi ko kwerekana imideli.
Ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko Kenza akimara kwambikwa ikamba rya Miss Beligique 2024 yavuze ko atari yizeye gutsinda, ariko ashimishijwe no guhiga abandi.
Ati “Numvaga bidashoboka ko nshobora gutsinda, ariko ndishimye cyane. Nzafasha abandi cyane cyane urubyiruko, ndizera ko bizashoboka mbifashijwemo no kuba Miss Beligique”.
Darline Devos wari mu bakemurampaka yatangaje ko yanyuzwe n’ibyavuye muri Miss Beligique.
Ati “Kenza na we yari umwe mu bo nakundaga. Ni mwiza cyane kandi mu marushanwa yose, yari afite ishyaka ryinshi.”
Amarushanwa ya Miss Beligique amaze imyaka 19 ategurwa, mu mwaka utaha wa 2025 hakaba hazizihizwa isabukuru y’imyaka 20 iri rushanwa rimaze ritangijwe.
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane kuba abafite amarazo yabanyarwanda batangiye kwigaragaza