Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kumurika imideli muri Kigali Triennial 2024

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwitabira ibirori by’iserukiramuco rya Kigali Triennial rimaze iminsi ribera i Kigali mu Rwanda.

Ni ibirori byabereye muri Hoteli ya Marriot byaranzwe no kumurika amafunguro ya Kinyarwanda, ndetse no kwerekana imideli n’imyambaro y’abahanzi b’Abanyarwanda yibanze ku muco.

Kigali Triennial ni iserukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi 200 baturutse mu bihugu 25. Muri ibi birori by’imideli, herekanywe imyambaro y’abahanzi batatu b’Abanyarwanda. Abo ni Niyigena Maurice ufite inzu y’imideli yamuritsemo imyambaro yakozwe na Matheo Studio yashinze.

Hakurikiyeho imyambaro yiswe ‘Umutware w’Imongi’, igaragaza umuco nyarwanda by’umwihariko umwambaro gakondo, n’uburyo ‘umushanana’ ushobora kwambarwa mu buryo bugezweho. Iyi yahanzwe na Inkanda House yatangijwe na Muhire Patrick.

Herekannywe indi myambaro yiswe ‘Mugongo wahetse Intore’ yakozwe na Masa Mara Africa, uva muri Afurika y’Epfo.

Iri serukiramuco ryatangiye guhera tariki 16 Gashyantare 2024 rirasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka