Nyamagabe: Imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca zimaze kurangizwa hafi 85%

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’ubw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buratangaza ko bumaze gutera intambwe igaragara mu kurangiza imanza z’imitungo yononywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zaciwe n’inkiko Gacaca, ndetse hakaba hari ingamba zihamye kugira ngo iki kibazo kirangizwe burundu abangirijwe imitungo bahabwe indishyi.

Ibi ni ibyatangajwe nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, ndetse n’ubuyobozi bw’abarokotse Jenoside ku rwego rw’akarere n’imirenge yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/07/2014.

Muri iyi nama babanje kurebera hamwe raporo y’imanza z’imitungo zisigaye zitararangizwa yahurijwe hamwe n’ubuyobozi bw’imirenge n’abahagarariye abarokotse Jenoside muri iyo mirenge, aho byagaragaye ko hasigaye imanza zisaga ibihumbi icyenda muri zo izigera ku bihumbi bitanu ba nyirazo bakaba bafite ubushobozi bwo kwishyura, hakabamo izo abagomba kwishyura badafite ubwishyu, izarangijwe igice ndetse n’izo amarangizarubanza atuzuye hagomba gushakwa andi makuru.

Ubuyobozi bw'akarere, ubw'imirenge n'ubwa Ibuka bishimira intambwe imaze guterwa mu irangizwa ry'imanza z'imitungo.
Ubuyobozi bw’akarere, ubw’imirenge n’ubwa Ibuka bishimira intambwe imaze guterwa mu irangizwa ry’imanza z’imitungo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile, avuga ko mu gihe cy’amezi atatu ari imbere izi manza zigera ku bihumbi bitanu ba nyirazo bafite ubushobozi bwo kwishyura ziraba zarangijwe.

Ati “Hari izigeze ku bihumbi bitanu twihaye intego ko muri aya mezi atatu tuba tuzirangije cyane ko ari abantu bashobora kwishyura, twafashe ingamba zo kubaganiriza ariko n’abahesha b’inkiko cyane abayobozi b’utugari twabasabye ko bagomba kuva mu biro bagahagurukira kuzirangiza. Twari tugeze hafi kuri 85% turangiza izi manza”.

Zimwe mu mbogamizi akarere ka Nyamagabe kagaragaza harimo abangije imitungo badafite ubushobozi bwo kwishyura, abataragira imyumvire yo kwishyura ibyo bangije bagiye kurushaho kwigishwa batakumva hagakoreshwa inzira zitagenywa n’amategeko mu irangizwa ry’imanza, ndetse n’amarangizarubanza atuzuye inzego zinyuranye ziri gufatanya ngo amakuru abura ashakishwe bityo zirangizwe.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Ndayisaba Elie, yemeza ko hari intambwe yatewe mu kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hari icyizere ko zizarangizwa burundu.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abahagarariye abarokotse jenoside mu nama.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abahagarariye abarokotse jenoside mu nama.

“Harimo ibibazo byinshi ariko tubona ko hari intambwe irimo iterwa mu kuzirangiza, cyane ko hari ingamba nyinshi zagiye zifatwa ku buryo ubu mu rwego rw’akarere tugeze kuri 83,3%, tukaba twumva hari intambwe igenda iterwa kandi n’ibyo twizeye ko bizakemuka bitewe n’izo ngamba zose akarere kagenda gashyiramo,” Ndayisaba.

Abahagarariye abarokotse Jenoside bifuje ko hakorwa inama rusange mu midugudu abagomba kwishyura imitungo bangije bagashyirwa ahagaragara ndetse n’abo bagomba kwishyura, bityo bakaba bakumvikana uburyo bwo kwishyurana ukaba n’umwanya wo gukangurira abakinangiye kumva ko bakosheje bakemera kwishyura.

Akarere kandi ngo kagiye gutanga amatangazo kugira ngo abandi baba bakibitse amarangizarubanza bayageze mu tugari twabo bityo harebwe uko imanza zabo zarangizwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka