Bugesera: Abasigajwe inyuma n’amateka bashyikirijwe amazu agezweho bubakiwe
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi, bashyikirijwe inzu bubakiwe na Peace Plan Rwanda, umuryango uhuriwemo n’amatorero n’amadini ya Gikristo, mu rwego rwo kwitegura igiterane ngarukamwaka cyiswe Rwanda Shima Imana.
Ubwo yashyikirizaga iyi miryango amazu yubakiwe, tariki 26/07/2014, umuyobozi mukuru w’ihuriro Peace Plan ry’amadini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, Erick Munyemana, yasabye abayahawe kuyitaho kugira ngo azabagirire akamaro bo n’urubyaro rwabo.
Yagize ati “Mutekereze gukora ibikorwa byabateza imbere mudategereje ko haza abaterankunga, hari imbaraga zanyu mufite n’ubwenge Imana yabahaye, nimushyira hamwe mukubaha Imana muzagera kuri byinshi”.

Abahawe aya mazu bavuga ko nta cyizere bari bafite cyo kuva muri nyakatsi babagamo, ariko ngo ibi biberetse ko bitaweho, dore ko nyuma y’amezi hafi atatu bayamazemo bavuga ko yacyemuye ikibazo cy’isuku nke bahuraga na cyo.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yasabye abaturage bo mu murenge wa Musenyi by’umwihariko kugira umuco wo kugira uruhare mu bibakorerwa; badateze amaso gusa ku mfashanyo.
Anasaba by’umwihariko abahawe amazu ko kuba bahawe amazu batagomba gutegereza ko ubahaye amazu azajya anabaha ibiryo byo kuyariramo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka, ari na we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abaturage b’akarere ka Bugesera kudasubira inyuma mu bikorwa bamaze kugeraho by’iterambere.
Yagize ati “Turashimira Peace Plan Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bakora. Turasaba abubakiwe izi nzu, kuzifata neza bakazigirira isuku, ndibutsa abaturage bo muri aka karere kwitabira gahunda za Leta zitandukanye, zirimo ubwisungane”.

Aya mazu yatanzwe uko ari cumi n’umunani, yatangiye kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2012 binyuze mu muganda w’abaturage bo mu murenge wa Musenyi ari nabo bayatangiye, ariko ubushobozi buza kuba bucye, ari bwo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 umuryango Peace plan wazaga kubunganira mu kuyuzuza.
Aya mazu, buri imwe ifite inzu nini y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, hiyongereyeho ibikoni, ubwiherero n’ubwogero. Yose hamwe yuzuye atwaye akayabo k’amafaranga milliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|