Gisagara: Gishubi bahagurukiye guhashya malariya ikunze kuhaba
Mu rwego rwo guhashya malariya ikunze kugaragara mu murenge wa Gishubi ho mu karere ka Gisagara ahanini iterwa n’imibu iva mu bishanga byegereye uyu murenge hashyizweho gahunda yo gupima abantu bose bagize umuryango w’umuntu uba wagaragaweho n’indwara ya malariya.
Bamwe mu batuye uyu murenge ariko bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwirinda iyi ndwara, bikaba byaratumye igabanuka. Babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ikigo nderabuzima cya Gishubi, muri uyu murenge ngo hashyizweho gahunda idasanzwe yo gupima Malaria.
Mukamana Goreti ati “Iyo ugiye kwa muganga bakagusangana malariya bahita baza bagapima n’umuryango wawe wose maze bafite iyo ndwara bose bakavurwa. Ikindi kandi dukomeza kwigishwa kurara mu nzitiramibu, abafite izangiritse bakabimenyesha ubuyobozi kugirango bahabwe izindi zizisimbura”.

Nubwo abenshi bahawe inzitiramibu nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kubarinda, ngo usanga hakigaragara bamwe mu baturage bakirara mu zacitse, abandi ntibaziraremo. Nyiraruvugo Speciose we avuga ko inzitiramibu ye yariwe n’imbeba akaba apfa kuyiraramo.
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwali avuga ko Abanyarwanda bari hejuru ya 90% baba bafite inzitiramibu ariko ugasanga kuzikoresha ari ikibazo bityo akaba akangurira abayobozi b’inzego z’ibanze kuzamura imyumvire y’abaturage.
Ati “Muzi ko nk’inzitiramibu Leta y’u Rwanda izitanga hafi 100% ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, ntabwo zabuze mu by’ukuri ariko imikoreshereze yazo ni ikibazo, imyumvire y’abantu itahindutse n’ibikoresho ntacyo bimara, niyo mpamvu abayobozi dusabwa gukomeza kwigisha abaturage bakumva akamaro ko gukoresha inzitiramibu”.

Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Gishubi igaragaza ko mbere y’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, bakiraga abarwayi ba malariya basaga 1000. Nyuma yo gutangiza uburyo bwo gupima abagize umuryango b’ugaragaweho iyi ndwara, ngo iyi mibare yaragabanutse kuburyo muri Kamena uyu mwaka bakiriye abatagera ku ijana.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|