Ruhango: Yatangiye aguza banki ibihumbi 20 ubu ageze ku mushimga umusaba inguzanyo ya miliyoni n’igice
Musabyimana Rose utuye Buhanda mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, aravuga ko yatangiye gukorana n’ikigo cy’imari ari umukene utagira epfo na ruguru, ariko ubu amaze guhindura byinshi aho atuye ndetse n’abaturanyi be bakaba basigaye bamwigiraho byinshi.
Uyu mubyeyi w’abana batandatu n’umugabo umwe, avuga ko yatangiye gukorana n’ikigo cy’imari “Clecam Ejoheza” guhera mu mwaka wa 2007, atangira yiguza ibihumbi 20 ariko ubu bimaze kumugeza kuri byinshi aho anarimo gutegura umushinga umusaba inguzanyo ya miliyoni imwe n’igice.
Agira ati “natangiye mfata inguzanyo y’ibihumbi 20, byaranshimishije cyane kuko mu buzima bwanjye ntari narafata ibihumbi 5. Nahise ntangira kuzunguza inyanya, voka, n’ibindi, inguzanyo nyishyura neza bahita bampa iy’ibihumbi 500”.
Rose avuga ko ubu yamaze kurenga ku dushinga ducirirtse akaba ageze mu gutekereza ku mishinga migari igizwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umushinga we akaba yitegura kuwujyana mu kigo cy’imari kandi akizera neza ko aya mafaranga azayahabwa kuko akorana nacyo neza.

Musabyimana avuga ko aya mafaranga namara kuyahabwa azayakoresha neza kandi akagerageza kwiyegereza bagenzi be nabo akabereka uko bakwiye gutinyuka amabanki, bakibumbira mu ma koperative kugirango babashe guteza imbere imiryango yabo.
Impinduka zabayeho aho atangiriye gukorana n’ibigo by’imari
Musabyimana Rose avuga ko yatangiye gukorana n’ibigo by’imari nta biro 50 afite, ariko kubera ngo gukirigita ku ifaranga ubu umuntu we se aramuyoberwa, nabamumenye bakamwibazaho byinshi.
Mbere ngo yari afite abana batandatu n’umugabo we batagira ahantu ho guhinga babayeho nabi. Ariko kuri ubu ngo yamaze kugura imirima bahinga bakihaza kandi bakanasagurira isoko, abana be bakaba biga neza nta kibazo.
Akaba akangurira abandi bantu cyane cyane abagore gutinyuka kwibumbira mu makoperative bagakorana na banki, zikaba amafaranga bagahera kudushinga duto ariko bagatekereza kure.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|