Ubujurire bwa Rayon Sports bwateshejwe agaciro
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yatesheje agaciro ubujurire bwa Rayon Sports yari yajuririye icyemezo cyo gusubukura umukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Mukura VS nturangire kubera amatara yazimye,isaba gutera mpaga.

Ni umwanzuro wasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho iyi Komisiyo yateranye igashimangira ko icyatumye umukino uhagarara ari impamvu zidashobora kwirindwa bityo yemeza ko nta gihinduka ku cyemezo Komisiyo y’Amarushanwa yari yafashe ko umukino ugomba gusubukurwa haherewe ku munota wa 27 wari ugezeho ,kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 22 Mata 2025.
Komisiyo y’Ubujurire ivuga ko yasanze impamvu zatanzwe na Rayon Sports nk’uburangare,kutitegura no kubura igenzura ry’ibikoresho nk’imwe mu mpamvu zaba zaratumye amatara azima ntaho zishingiye.
Kugeza ubu Rayon Sports yari yavuze ko mu gihe amategeko atakubahirizwa ngo itere Mukura VS mpaga y’ibitego 3-0 yiteguye kuva mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2025.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ese koko rayon sport yaba itinya mukura vs? ubu nubwoba gusa cg? gusa biratangaje!