Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano n’ubwo hari abakibishidikanyaho - Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ya buri Munyarwanda, n’ubwo hari abakibishidikanya bitwaje indege ya Habyarimana.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe
Minisitiri Olivier Nduhungirehe

Yabibwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bateraniye i Simbi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 18 Mata 2025.

Mu ijambo rye yabanje kwibutsa abari bahari ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ya buri Munyarwanda, anabibutsa ko i Butare abaturage nta burakari bari bafite, koikibi cyazanwe n’abayobozi.

Yagize ati "Nk’uko mubizi, Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare yatangiye hashize ibyumweru. Bivuze ko nta burakari bw’abaturage bwari hano ku itariki ya 7 Mata. Ahubwo yazanywe n’abayobozi."

Yakomeje agira ati "Na Sindikubwabo wari Perezida yaje hano i Simbi, muribuka ijambo rutwitsi yavuze. Hari n’inama yakoresheje abari ababurugumesitiri bose bo muri Perefegitura ya Butare, byose bigamije gukwiza umugambi wa Jenoside cyane cyane muri iyi Perefegitura yari yaranangiye."

Yibukije kandi ko interahamwe hamwe n’abandi bakoze Jenoside bahungiye muri Congo, aho kugira ngo bamburwe intwaro, bashyirwe kure y’umupaka, guverinoma ya Congo ikabafasha kugeza n’aho ari bo bayobora inkambi z’impunzi, bakinjizwa no mu gisirikare cya yo.

Ati "Abongabo biyise FDLR. Ubu tuvugana FDLR n’ingabo za Congo nta tandukaniro, barakorana umunsi ku wundi. Urugero ni uriya wiyita Jenerali Ezechiel Gakwerere (uherutse gufatwa) wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ndetse akaba yaranagize uruhare mu rupfu rw’Umwamikazi Gicanda Rosalie. Yari mu ngabo za Congo."

Yunzemo ati "Basize bishe Abatutsi mu Rwanda, bahungira muri Congo, basangayo abandi Batutsi, bakomeza kubahohotera. Kandi bikorwa ku manywa y’ihangu. Murabibona ku mbuga nkoranyambaga, abakubitwa, abicwa, abatwikwa, ndetse n’abaribwa. Muri Congo umudugudu muzima ushobora gutwikwa kubera ko utuwe n’Abatutsi b’Abanyekongo, Monusco n’Akanama k’umutekano ntibagire n’ijambo na rimwe bavuga. Ibyo byarabaye mu kwezi k’Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Nturo muri Teritwari ya Masisi. Ibyo bikorwa na FDLR n’indi mitwe kandi bikorwa umuryango mpuzamahanga (ONU) urebera."

Aha yibukije ko MONUSCO ihagarariye ONU muri Congo yibutsa Abanyarwanda ingabo zari iza ONU mu Rwanda mu gihe cya Jenoside zitwaga MINUAR.

Ati "Nta MINUAR nta MONUSCO, iyi imaze imyaka 26 muri Congo. Yashyizweho n’akanama k’umutekano ka ONU, ihabwa inshingano yo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’uw’Abajenosideri wa FDLR, ariko ntabyo yakoze. Usibye kutabikora, ahubwo yageze aho inafatanya. Bivuze rero ko iyo tuvuze ngo ntabwo bizongera kubaho ukundi, kuri bamwe ni amagambo, cyane cyane uwo muryango mpuzamahanga."

Yakomeje agira ati "Biragoye kubona iyo tujya mu Kwibuka mu Rwanda, ndetse na hamwe muri za Ambasade, ugasanga bamwe baza kwifatanya natwe ari bo bafunga amaso ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Ahubwo ugasanga abarimo bicwa ari bo bagirwa ikibazo, ko ari bo bateje umutekano mukeya."

Yanavuze ko Kwibuka bitavuga kwibuka ibyahise gusa, bikaba atari ukwibuka gusa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo ni no kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yasabye rero abamwumvaga kugira uruhare mu gukomeza kubaka Igihugu, bakirinda amacakubiri, kuko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka