
Abayobozi bombi ubwo basinyaga ayo masezerano
Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba anashinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Senateri Mohammad Ishaq Dar.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje aba bayobozi bombi, bavuze ko ibihugu byombi kandi byagaragaje ko byifuza kurushaho gukorana mu gihe cya vuba no mu zindi nzego.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Turashaka ko abacuruzi bo muri Pakistan baza kureba amahirwe y’ishoramari mu Rwanda."
Yakomeje avuga ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubahana no gusangira icyerekezo.
Ati “Kungurana ibitekerezo ku rwego rwo hejuru bizarushaho gushimangira ubwo bufatanye."


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|