Nyagatare: NCDA irakangurira umuryango guhoza umutima ku bikenewe mu mikurire myiza y’umwana

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) kiri mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana, aho gikangurira umuryango gushyira imbaraga mu by’ingenzi bigomba kwibandwaho mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana kugira ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge.

Muri ubu bukangurambaga, NCDA yabonye ko hari ibice by’igihugu bifite ikibazo cy’igwingira gikiwiye kwitabwaho ku buryo budasanzwe, kugira ngo igihugu kigire umuryango utekanye.

Ubu bukangurambaga bwakomereje mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa kane tariki 17 Mata 2025.

Mu kiganiro cyabereye mu murenge wa Rwimiyaga cyayobowe na KT Radio, ku bufatanye na NCDA kikitabirwa n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliette, yatangaje ko mu bana 164 bagaragaweho imirire mibi n’igwingira mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare hari abashyizwe mu mutuku.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku kurandura igwingira n’imirire mibi muri aka gace.

Mu kugaragaza ishusho y’uburyo ikibazo cy’imirire mibi giteje inkeke muri aka gace, Murekatete yagize ati: "Imibare irahindagurika ndetse uyu mwaka mu bugenzuzi buherutse gukorwa muri Mutarama abana bagera kuri 26%bagaragaweho igwingira bavuye kuri 22.8% bariho umwaka ushize muri 2024. Kuri ubu abana 53 twasanze bari mu mutuku bashyizwe mu bitaro kugira ngo bitabweho ariko harebwe n’icyateye iryo hagamijwe kurirandura".

N’ubwo abo bana bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga, Murekatete yongeye kwibutsa ko badakwiye kugaragaza imbogamizi cyane kurusha kwishakamo ibisubizo kuko aka karere kadafite umwihariko w’ubukene. Ati: "Buri rugo rugomba kugira umurima w’igikoni, kwirinda ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu muryango kuko biri mu bituma ababyeyi batita ku bana babo uko bikwiye bityo abana bagakura nabi".

Amon Rwasamanzi, ushinzwe imishinga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), avuga ko iki kigo cyateguye ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’Igihugu hibandwa ku duce twibasiwe cyane n’igwingira ndetse n’imirire mibi, hagamijwe ku gukaza ingamba mu kurirwanya.

Amon yasabye ababyeyi kwita ku nshingano yo kurera neza kugira ngo bese umuhigo biyemeje ugira uti: ’Umwana wanjye ishema ryanjye’ ndetse na gahunda yo gukora ubugenzuzi n’ingendo shuri mu bice byagaragawemo abana bafite imirire mibi kugira ngo ababyeyi babo bafashwe kurirandura.

Intego igihugu kihaye mu kurandura imirire mibi n’igwingira nuko mu mwaka wa 2029, kizaba cyagabanyije imirire mibi ku kigero cya 15%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka