
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba imiryango yabuze ababo yabashije kubashyingura mu cyubahiro, byatumye nibura biyumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye.
Agira ati "Ababuze abana babo bakekaga ko batazanabona imibiri yabo, ariko kuba ubuyobozi bwabafashije gushakisha ikaboneka, babonye ko tubari hafi banarushaho kugarura akabaraga n’ubwo abagiye batagaruka, ariko ababyeyi babo bashimiye ubuyobozi ko bwabafashije gushyingura mu cyubahiro".


Inkuru bijyanye:
Muhanga: Abana babarirwa mu 10 barohamye muri Nyabarongo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bana baratubabaje.Gupfa ukili muto,biteye agahinda.Twihanganishije ababyeyi babo.Nk’abakristu,turizera ko aba bana bazazuka ku munsi wa nyuma,kubera ko bene aba nta cyaha gikomeye baba bali bakora.Kuzuka ni ikizere gikomeye kibikiwe abantu bose bilinda gukora ibyo imana itubuza.