Kyiv yamaganye iby’u Burusiya bwavuze byo kurasa ubwato bujya muri Ukraine

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yamaganye ibyatangajwe n’u Burusiya, buburira ubwato bwose bunyura mu Nyanja y’umukara bujya muri Ukraine, ko buzajya bufatwa nk’aho bushobora kuba butwaye ibikoresho bya gisirikare.

Iyo Minisiteri yasohoye itangazo ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, igira iti "Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine, yamaganye bikomeye ibikangisho ibyo ari byo byose byo gukoresha ingufu za gisirikare ku mato ya gisivili, hatitawe no ku ibendera ryayo”.

Ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, nibwo Minisiteri y’Umutekano y’u Burusiya yari yatangaje ko amato yose ajya muri Ukraine, azajya afatwa nk’aho ashobibora kuba atwaye ibikoresho bya gisirikare “amabendera ari kuri ayo mato, azajya afatwa nk’agaragaza ko ibyo bihugu bifatanyije na Ukraine mu ntambara”.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yavuze ko "kuba u Burusiya bushaka kujya bufata amato aturutse mu mahanga (foreign ships), nk’aho ashobora kuba atwaye ibikoresho bya gisirikare, akaba yanaraswa, ibyo binyuranyije n’inshingano u Burusiya bufite zituruka ku mategeko mpuzamahanga, bitari kuri Ukraine gusa, ahubwo no ku bindi bihugu byose, biri muri gahunda yo gukora ingendo mu mahoro mu Nyanja y’umukara”.

Iyo Minisiteri yongeyeho ko iryo tangazo ryasohowe n’u Burusiya ritajyanye n’ibikorwa bya gisirikare byemewe n’amategeko, ahubwo rigamije gutera ubwoba Ukraine ndetse n’ibindi bihugu bitari mu ntambara, bikoresha Inyanja y’umukara.

U Burusiya bwatangaje ko uhereye ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, ubwato bwose bujya muri Ukraine bunyuze mu Nyanja y’umukara, bufatwa nk’aho bushobora kuba butwaye ibikoresho bya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntibabumvikanishe

Gafaranga eriyasi yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka