Rubavu: Hatangijwe ikigo gifasha ababyifuza kwihugura muri Siyansi n’ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’Umuryango mpuzamahanga (STEM Power) ufatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda, batangije ikigo kizajya gifasha abanyeshuri n’abantu bakuru kwihugura muri Siyansi, ikoranabuhanga n’imibare.

Ambasaderi Ron Adam, mu bafunguye ku mugaragaro iki kigo
Ambasaderi Ron Adam, mu bafunguye ku mugaragaro iki kigo

Ni ikigo cyashyizwe muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB) mu Karere ka Rubavu, kikazafasha abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza, abiga mu mashuri yisumbuye akikije iyi Kaminuza hamwe n’abaturage bayituriye.

Uwashinze UTB, Madame Zulfat Mukarubega yabwiye Kigali Today ko iki kigo kizafasha abantu bagera ku bihumbi 30, kandi bitange umusaruro mu ikoranabuhanga rijyana no gutegura imishinga no kuyicunga.

Agira ati "Nshimira Perezida Kagame waguye u Rwanda akarugeza muri Israel none tukaba dukorana mu guteza imbere abaturage bacu, tukaba tubashije gutangiza iki kigo kizafasha urubyiruko kwiga bagamije kwihangira imirimo mu byo bakora bikazabageza ku byo bifuza. Iki kigo ntikizareba ku banyeshuri gusa, ahubwo kizafasha n’ababyeyi muri batuye aka Karere, bahawe ikaze kandi nta kiguzi basabwa."

Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda watangije iki kigo, avuga ko ari icya karindwi gishinzwe mu Rwanda kandi kigira uruhare mu guteza imbere ubumenyi muri Siyansi, ikoranabuhanga n’imibare.

Agira ati "Ibi ni ibintu byiza mu gufasha abantu bakora muri serivisi z’ikoranabuhanga no kwakira abantu, kandi iki kigo kizafasha abantu baturiye aha ndetse n’ibigo by’amashuri.”

Prof. Dr Simeon Wiehler, umuyobozi wa Kaminuza ya UTB, avuga ko bifuje gushyiraho iki kigo kugira ngo bafashe abanyeshuri bo mu Rwanda gukoresha ikoranabuhanga.

Agira ati "Bimwe mu bibazo twahuye nabyo mu Rwanda ni uburyo urubyiruko rudashobora gukoresha ikoranabuhanga, abanyeshuri bamwe batagerwaho na mudasobwa. Bimwe mu bigo bikorera i Kigali bifite mudasobwa kandi abanyeshuri barazikoresha ariko hari ibindi bitazifite. Bituma babura ubumenyi mu gukoresha mudasobwa, ibi STEM Power ikaba igiye kubikemura, ndizera ko abaturage ba Rubavu nabo bahawe ikaze ariko ntibikumira n’abari inyuma y’umupaka hafi aha, kuba baza bakiga gukoresha ikoranabuhanga."

Ni ikigo kizafasha abifiza kwiga ikoranabuhanga
Ni ikigo kizafasha abifiza kwiga ikoranabuhanga

Prof. Dr Wiehler avuga ko kuba urubyiruko rudafite ubumenyi ku ikoranabuhanga, bigira ingaruka ku bumenyi bahwa ndetse ntibashobore kububyaza umusaruro.

Yungamo ko abashaka gukoresha iki kigo bagomba kwiyandikisha ndetse bakajya bagenerwa umwanya mu gukoresha iri koranabuhanga ryashyizweho.

Umuryango STEM Power washyize ibyumba bibiri muri Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu, birimo mudasobwa zizajya zikoreshwa mu kwigisha ikoranabuhanga mu buryo butandukanye hakaba n’icyumba cyigisha ubumenyi bwa ‘electronic’.

Mu Rwanda STEM imaze gushyiraho ibigo birindwi byifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga, ubumenyi n’imibare, ndetse aho ibi bigo byatangiye abanyeshuri batangiye kubibyaza inyungu, hakaba hitezwe ko n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu, ruzagaragaza umusaruro ruzakura muri iki kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka