Abanyeshuri 94 ba UTB bagiye kwimenyereza umwuga muri Qatar bahawe akazi

Ubuyoobzi bwa Kaminuza ya UTB butangaza ko abanyeshuri bagiye mu gihugu cya Qatar, kwimenyereza akazi byarangiye bahawe akazi kubera imyitwarire myiza n’ubushobozi bagaragaje, bituma hategurwa amahirwe yo kohereza abandi.

Kwitwara neza mu kwimenyereza umwuga byatumye bahabwa akazi
Kwitwara neza mu kwimenyereza umwuga byatumye bahabwa akazi

Aganira na Kigali Today, Zulfat Mukarubega washinze Kaminuza ya UTB, yavuze ko bamaze kugirana ibiganiro n’ibindi bigo bikomeye muri Qatar na Emirates, kugira ngo bashobore kohereza abandi banyeshuri nyuma y’uko abari baroherejwe barangije kwimenyereza bagahabwa akazi.

Agira ati "Niyo mpamvu nshimira Perezida Kagame waguye u Rwanda, sinari kuzana iki gitecyerezo, ariko kubera imiyoborere myiza no kutubanira neza n’amahanga, nagize igitecyerezo cyo gufasha abarangije Kaminuza kubona imirimo. Ibi nabishingiye ko tumaze gusohora abarangiza Kaminuza ikiciro cya cyenda, kandi n’izindi Kaminuza niko zisohora abarangije kandi bose ntibahita babona imirimo."

Akomeza agira ati "Nagiye mu bihugu byo hanze tugirana umubano wo kujya twohereza abanyeshuri bahawe ubumenyi, kandi birimo gutanga umusaruro."

Ashingiye ku mibare, muri Qatar hoherejwe abanyeshuri 94 naho muri Emirates hagiye 35 kandi bose bitwaye neza mu kwimenyereza imirimo bahabwa akazi.

Agira ati "Muri Emirates twari dufite ikibazo cyo kohereza abanyeshuri kubera amatike mu gihe Qatar ibigo bitanga amatike, gusa ndashimira Perezida wabemereye tike abana bakagenda, abo twohereje mbere barangije kwimenyereza amazi 6 bahabwa akazi, ndetse duheruka kubasura ababakoresha barabadushimira."

Mukarubega avuga ko abana b’Abanyarwanda bagiye gukora bagendera ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda, nubwo baba bagiye gukorera kure y’iwabo.

Ati "Ibyo rero bigaragaza wa mwana w’Umunyarwanda, za ndangagaciro zimuranga cyane cyane na ya mikorere itandukanye n’abandi bava mu bihugu 60 bakorana, kandi badusabye abandi ubu tugiye kohereza benshi. Twamaze kuvugana n’ibigo bitandukanye ku buryo buri mezi atandatu tuzajya twohereza abandi."

Bamwe mu banyehsuri bagiye kwimenyereza mu bihugu bya Qatar na Emirates, batanze ubuhamya bw’uko gukora muri ibyo bihugu byagenze.

Karasira Vincent wagiye kwimenyereza umwuga muri Marriott i Dubaï, asaba ko Kaminuza yakomeza gufasha abanyeshuri kuko bibongerera ubumenyi ku isoko mpuzamahanga.

Flora Mirembe wagiye gukorera muri Sheraton Brand Ambassador muri Qatar, avuga ko gukorera kure y’umuryango bikomeye bitewe no kwinjira mu buzima bushya bujyana no guhindura ibyo kurya, ikirere, amazi n’ibindi, gusa avuga ko atari bibi kuko bifasha umuntu gutera indi ntambwe ndetse akagira ibyo yunguka.

Ati "Abakobwa baza bagomba kuza biteguye impinduka bijyanye no gutegura amafunguro bakunda nyuma y’akazi. Gusa nababwira ko Qatar ari igihugu cyiza haba kugira umutekano n’isuku, narahakunze kuko abantu bakora bisanzuye."

Bishimiye gukorana n'abavuye mu bindi bihugu
Bishimiye gukorana n’abavuye mu bindi bihugu

Nzabandora Muhammed mu buhamya yatanze, avuga ko akora muri sharaton Grand Doha Resort na Convention Hotel, ariko yishimiye kuba yarafashijwe gushyira mu ngiro ibyo yari yarize.

Ati "Gukorana n’abandi bantu bavuye ahantu hatandukanye biragorana, ariko uko iminsi igenda ishira uramenyera."

Simeon wiehler, umuyobozi wa Kaminuza ya UTB, avuga ko kohereza abanyeshuri mu bihugu by’Abarabu ari amahirwe mu kubafasha kwimenyereza ibyo biga, ariko akavuga ko ari uburyo bwo kwagura serivisi zo kwakira abantu mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bakomereze aho ntibazacogore Nange ndifuza kuba najyayo nkakorayo akazi kubu barista
0781673882

Nkurunziza frank yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ndashimira abanyarwanda cyane kuba barageze murikiriya gihugu bakitwara neza bagahabwa imirimo mboneraho kubabwira nti ntibazacogore kandi bazarinde ubusugire bwigihugu bagaragaza impinduka ndetse no gukunda ibyo bagiye gukora bazabikorane ubwitange numurava

Mbonereho gusaba ko Niba bishoboka Nange mwanshakira inzira nkagenda kuko nize hospitality nkaba narize nibijyanye nogukora amakawa nkanabyihuguramo ndetse nkanahabwa nimirimo hano murwanda nkaba nifuza kwaguka nkagera no mugihugu cya Qatar 🇶🇦 nkakomerezayo imirimo murakoze mugire ibihe byiza

Tel : 0781673882

Nkurunziza frank yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Nukojyera umubare wabajyayo

Nshimiyimana Vincent yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka