Nyaruguru: 2030 izagera ababarirwa mu bihumbi 15 bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi

Ubuyobozi bw’umushinga uguriza abashaka guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru, Scon, buvuga ko umwaka wa 2030 uzagera abaturage babarirwa mu bihumbi 15 bo muri Nyaruguru bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi.

Muri Nyaruguru hakozwe umuganda wo gutera icyayi
Muri Nyaruguru hakozwe umuganda wo gutera icyayi

Byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Scon, Etienne Bihogo, ubwo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ubw’ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), batangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo guterera icyayi abatuye mu Murenge wa Ruramba ho mu Karere ka Nyaruguru, ku ya 9 Ukuboza 2021.

DG Bihogo yavuze ko guhera muri 2017, ari na bwo umushinga Scon watangiye, bamaze gufasha abaturage 868 bo mu Karere ka Nyaruguru gutera icyayi ku buso bwa hegitari 1200.

Bihaye intego y’uko buri mwaka bazajya batanga inguzanyo zo gutera icyayi ku buso bwa hegitari 600, ari na byo bizababashisha kuba muri 2030 bazaba baramaze kuguriza ababarirwa mu bihumbi 15, bazahinga icyayi ku buso bwa hegitari 6000.

Batanga inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 900 kuri hegitari, afasha ushaka guhinga icyayi gutunganya umurima, kubona imbuto n’ifumbire ndetse no gutera, hanyuma we akishakamo ubushobozi bwo kubagara.

Bihogo ati “Abo tugurije turabakurikirana, icyayi cyabo kikamererwa neza, kigatanga umusaruro. Baramutse bahombye natwe twahomba. Umuhinzi atwishyura uko agenda asarura, akishyura 30% by’amafaranga abonye akurwamo ay’inguzanyo n’ay’ifumbire, we agatahana 70%.”

Icyayi bateye kandi, kubera ukuntu bafasha ba nyiri imirima kucyitaho, ngo gitangira gusarurwa nyuma y’amezi 15 gusa.

Abaterewe icyayi mu Ruramba barabyishimiye kuko ngo bari barabiburiye ubushobozi nyamara barabonye abagihinga kibateza imbere.

I Nyaruguru, 2030 izagera hamaze guterwa icyayi cy'abaturage kuri hegitari 6000
I Nyaruguru, 2030 izagera hamaze guterwa icyayi cy’abaturage kuri hegitari 6000

Uwitwa Nyigiziki batereye icyayi kuri are 16 ati “Mu murima wanjye nta cyaheraga, n’ishyamba ryari ryarahanze. Ariko ubu niteguye ko icyayi kizankura mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nkatera imbere. Nabonye abaturanyi bo muri Mata bagihinze mbere baradusize.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru icyayi kimaze guterwa kuri hegitari 6780. Gitanga toni 5700 z’icyayi gitunganyije ku mwaka.

Biteganyijwe ko muri 2030 icyayi kizaba gihinze kuri hegitari hafi ibihumbi 12, zizajya zitanga umusaruro wa toni byibura 12 z’icyayi gitunganyije buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka