Sobanukirwa inkomoko y’izina ‘Kibeho’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Nyaruguru ko izina ‘Kibeho’ rituruka ku bakurambere b’i Nyaruguru bavuze bati turwanire igihugu, kibeho.

I Kibeho hazwi ku rwego mpuzamahanga
I Kibeho hazwi ku rwego mpuzamahanga

Yabibabwiye mu biganiro bagiranye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2022, akaba yari yifatanyije na bo mu nama mpuzabikorwa, nk’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyaruguru.

Mu kiganiro yatanze, yabasabye gukomeza umurimo w’ubukorerabushake biyemeje, bagaharanira ubuzima bwiza bw’abo bayobora.

Yagize ati "Hano i Nyaruguru hari ku nkiko, kandi hari n’imitwe y’ingabo ikomeye. Rimwe ubwo ingabo zari ku rugamba rukomeye n’Abarundi, hari abagize bati tugiye kurwanira u Rwanda, n’ubwo twapfa tugashira, ariko iki gihugu cyacu kibeho."

Yunzemo ati "Ngiyo inkomoko y’izina ryo ku butaka butagatifu Kibeho. Ubu butaka bwaje kuba butagatifu, ariko n’abakurambere bacu bari barabuhaye umugisha ukomeye wo kuvuga ngo twe n’iyo byatuvuna ariko igihugu kibeho, abazaza bazabeho neza. Uwo murage ni na wo Inkotanyi zashimangiye."

Mu guharanira ko igihugu cyabo kibaho kandi kigatera imbere, ba Mudugudu b’i Nyaruguru basabwe kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ubuzima bwiza bw’abo bayobora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yagize ati "Turabifuzaho kubanza kumenya ngo mbese mu mudugudu wanjye ni ikihe kibazo kirimo? Kubera iki umwana atagiye kwiga, kuki hari ufite imirire mibi? Hakabaho no kureba uko byakemuka."

Ba Mudugudu bishimiye ibiganiro bahawe, kandi bahigira kuzakora ibyo bifuzwaho batibagiwe no kuba ba bandebereho.

Uwitwa Venuste Ndihokubwayo yagize ati "Ntabwo nasaba abandi kugira isuku iwanjye ntayiharangwa. Sinzabwiriza abaturanyi kugira ingarani nanjye ntayo mfite cyangwa kujyana abana mu ishuri abanjye batajyayo."

Ba Mudugudu banemeranyijwe na Bamporiki ko buri mezi atatu bazajya bareba aho bagejeje besa imihigo bahigiye, hanyuma uwitwaye neza kurusha abandi akabihemberwa inka y’ubumanzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyosekoko nukuri bikiramaria abonekera abantu?

Habyarimana isai yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ubundi KIBEHO izwi kubera ko bavuga ko habonekeye Bikiramaliya.Nubwo tugomba kumva imyemerere itandukanye y’abantu.Ariko na none,Imana idusaba “gushishoza”.Ese koko,ni Maliya wabonekeye I Kibeho?Ni iki kibitwemeza?Mu byukuri,i Kibeho abana b’abakobwa bumvise ijwi ry’umugore wababwiraga ko ari Maliya.Ese ibyo bihamya ko ari Maliya ubwe waje I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA ivugana na EVA.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani wababwiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha "amayeli" menshi kugirango tutamumenya.Bisome muli 2 Abakorinto 2:11.Nta kintu na kimwe gihamya ko ari Maliya wabonetse I Kibeho.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza”, aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.

kagabo yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka