Nyaruguru: Umwana w’imyaka 13 yambuwe umuhoro n’icyuma yashakaga gutera abo bagiranye amakimbirane

Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wiga kuri GS Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, yafatanywe umuhoro n’icyuma yashakaga kwinjirana ku ishuri ngo abitere abo bagiranye amakimbirane.

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ikigo uwo mwana yigaho, ngo ku wa mbere tariki 23 Kanama 2021 uyu mwana yatashye igihe kitageze, mwarimu abajije aho ari, umwe muri bagenzi be avuga ko yatashye.

Bukeye bwaho, mu nzira bataha yegereye wa mugenzi we wabwiye mwarimu ko yatashye igihe kitageze aramuniga, ngo amuhora kumurega, hanyuma ku wa Gatatu umubyeyi w’uwanizwe aza amuherekeje no kugaragariza ubuyobozi bw’ishuri ibyabaye.

Wa mwana baramuhamagaye bamubaza icyabimuteye, ntiyagira icyo asubiza ahubwo arataha, maze mu masaa tatu agarukana umuhoro.

Abana bari bagiye ku bwiherero ngo ni bo bamubonye inyuma y’ishuri na wa muhoro, maze yirukankana umwe agira ngo amuteme, umuhoro ufata urukuta rw’ishuri.

Abana baratabaje maze umwana baramufata, bamwambura wa muhoro, ariko bagenzi be bavuga ko yazanye n’icyuma, ngo yiteguye kuza kugitera mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo, baramutse bamuvuze.

Icyo cyuma ngo basanze yagihishe mu ikabutura y’imbere, dore ko yari yaje yambaye amakabutura atatu.

Sekuru w’uyu mwana, ari na we babana, bamuhamagaje yavuze ko na we yamunaniye, akaba ahamagara se ngo aze amutware, ntaze. Ngo aranamwiba cyane, ku buryo ajya anagerageza kugurisha isakaro ry’inzu babamo kugira ngo abone amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Aphrodis Nkurunziza, avuga ko nyuma yo kumva iby’uyu mwana bakurikiranye bagasanga iyi myitwarire ashobora kuba ayikura ku kuba yarabuze uburere n’urukundo by’ababyeyi be.

Agira ati “Nyina yaramusize yigira muri Tanzania, amusiga kwa basaza be, na bo bamushyira sekuru ubyara se utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Ngoma. Se we yishakiye undi mugore, baba i Kigali. Iyo mbisesenguye nk’umubyeyi mbona abiterwa no kubura uburere n’urukundo, n’ubwo bitavuga ko umwana wese wahuye n’ibyo yahuye na byo agomba kwitwara nabi.”

Uwo mwana kuko akiri mutoya ngo ntabwo akurikiranywe n’ubutabera ku bw’icyaha yari agiye gukora, ariko yaraganirijwe kugira ngo atazasubira.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma ngo burateganya kuganiriza n’ababyeyi ndetse na sekuru, kugira ngo bashishikarizwe kumufasha mu mikurire ye no kugira uburere buzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Aphrodis Nkurunziza, aboneraho no gusaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, akavuga ko n’ubwo batandukana, badakwiye kwibagirwa inshingano zo gukurikirana uburere bwabo ndetse no kubagaragariza urukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka