Nyaruguru: Mu mezi ane abaturage ba Ruhinga bazaba babonye ivuriro rigezweho

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’Umuryango wita ku buzima, (SFH) Rwanda, yo kubaka ivuriro riciriritse ryo ku rwego rwisumbuye kuko rizatanga na serivisi zo kubyaza, kuvura amaso n’indwara z’amenyo zikunze kwibasira abaturage, rikazaba ryuzuye bitarenze amezi ane.

Amasezerano yo kubaka ivuriro riciriritse rya Ruhinga azatuma mu mezi ane abaturage baba baruhutse ingendo
Amasezerano yo kubaka ivuriro riciriritse rya Ruhinga azatuma mu mezi ane abaturage baba baruhutse ingendo

Ayo masezerano ya miliyoni zisaga 70Frw, azatuma mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, hazubakwa ivuriro riciriritse (Poste de Santé) ariko riri ku rwego rwo gutanga serivisi zingana n’izitangirwa ku kigo nderabuzima, imirimo yo kuryumaba ikaba igiyi guhita itangira muri uku kwezi k’Ukwakira 2021.

Akagari ka Ruhinga ni ko kari gasigaye katagira ivuriro riciriritse muri uwo murenge, mu gihe gahunda ya Leta yo kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage, ari uko nibura buri Kagari kagira ivuriro riciriritse, buri Murenge ukagira nibura Ikigo Nderabuzima.

Amasezerano yasinyiwe imbere y'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru
Amasezerano yasinyiwe imbere y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru

Ibyo byatumaga abaturage b’ako kagari bakora ingendo ndende bajya kwivuriza ku bitaro bya Munini cyangwa mu bindi bigo nderabuzima bibari kure, ari na yo mpamvu amasezerano yasinywe hagati ya Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku bufatanya bw’Umuryango wita ku buzima SFH imbere y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bemeje ko aho Ruhinga ariho hashyirwa ivuriro.

Uhagarariye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Ochi Yukako, avuga ko kuva yagera mu Rwanda ari bwo bwa mbere akoreye uruzinduko hanze y’Umujyi wa Kigali, kandi yasanze koko u Buyapani bukwiye gukomeza kwita ku buzima bw’abatuye mu cyaro, kuko bakigorwa na serivisi z’ubuzima.

Yukako Ochi yavuze ko azagaruka kureba uko abaturage ba Ruhinga bishimiye serivisi z'ubuzima
Yukako Ochi yavuze ko azagaruka kureba uko abaturage ba Ruhinga bishimiye serivisi z’ubuzima

Agira ati “Aya masezerano yasinywe azakemura ikibazo kikini cyane kuko namenye ko abaturage ba Ruhinga bakoraga urugendo hafi amasaha atatu bajya kwivuza by’umwihariko bikaba bigoye cyane umubyeyi ugiye kubyara. Byankoze ku mutima nk’umubyeyi wabyaye, ariko iri vuriro rigezweho rya Ruhinga rizatuma nta wongera kurenza iminota 30 ajya kwivuza, bikazaruhura abaturage”.

Ochi Yukako avuga ko hamwe na Guverinoma y’u Rwanda, u Buyapani buzakomeza gufasha abaturage binyuze mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Ndifuza kuzagaruka hano kureba ibyishimo ababyeyi n’imiryango yabo bazaba bafite nyuma y’uko uyu mushinga uzaba utangiye kubafasha”.

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinyana ayo masezerano
Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinyana ayo masezerano

Umuyobozi mukuru wa (SFH) Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, avuga ko hagiye kwihutishwa ibikorwa byo kubaka iri vuriro kugira ngo abaturage batabarwe by’umwihariko ababyeyi bakeneye serivisi za materinite.

Agira ati “Ikibazo cyari gikomeye hano ni ukuruhura ababyeyi bagiye kubyara, abantu bagendaga igihe kirekire bajya kwivuza amenyo kandi biragoye gukora urugendo rurerure n’imisonga mu menyo, aba banyeshuri biga hafi aha, abaturage bose bicaga imibyizi bagiye koroherwa mu mezi ane gusa”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko hakenewe amavuriro aciriritse nibura 20 ku buryo kubona umufatanyabikorwa ari intambwe mu kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima.

Basuye ahazubakwa ivuriro rya Ruhinga
Basuye ahazubakwa ivuriro rya Ruhinga

Agira ati “Igihe buri kagari kagira ivuriro riciriritse, ryongereweho serivisi zatangirwaga ku kigo nderabuzima duhita twunguka serivisi zo kuboneza urubyaro, kubyara ubwabyo no kuvura amenyo, ibyo bikaba ari ibikorwa bitari bisanzwe mu mavurirro aciriritse ariko igihe byabonetse abaturage boroherwa n’ingendo, ahubwo bakabona umwanya wo gukora ibibateza imbere”.

Iryo vuriro niryuzura rizafasha abaturage basaga ibihumbi 26, umuyobozi w’agatenyo w’Akarere ka Nyaruguru ashimira ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ku bwo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuzima, kuko igihugu cyiza ari igifite abaturage bafite ubuzima buzira umuze.

SFH Rwanda ni yo igiye kubaka iryo vuriro
SFH Rwanda ni yo igiye kubaka iryo vuriro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka