Minisitiri Gatabazi arasaba abahabwa akazi mu materasi kudapfusha ubusa amafaranga bakuramo

Mu gihe abaturage bahabwa akazi ko gukora amaterasi bishimira ko bibafasha kubona amafaranga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi arabasaba kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayagira igishoro.

Minisitiri Gatabazi yifatanyije n'abaturage mu gukora amaterasi, asaba abahabwamo akazi kwifashisha amafaranga bakuramo nk'igishoro
Minisitiri Gatabazi yifatanyije n’abaturage mu gukora amaterasi, asaba abahabwamo akazi kwifashisha amafaranga bakuramo nk’igishoro

Yabibwiye abahawe akazi ko gukora amaterasi i Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ubwo yabagendereraga tariki 6 Nzeri 2021, akanifatanya na bo muri iki gikorwa.

Ni nyuma y’uko bamwe muri bo bagaragaje ibyishimo baterwa no kuba akazi bahabwa gatuma babona amafaranga yo kwikenura, byatumye batakijya kuyakorera i Burundi.

Umubyeyi umwe yagize ati “Ubundi byageraga mu kwezi kwa gatandatu, tugahinga nabi turiho tubuyera tujya guhaha i Burundi. Tukajya i Burundi, umuntu akazagaruka mu kwa munani cyangwa mu kwa cyenda. Ubu nta wukijya i Burundi. Ubu twaraharetse, dukorera hano mu gihugu cyacu, kandi ibyo duhinze bikadutunga.”

Minisitiri Gatabazi na we yavuze ko ubu hatangwa akazi ku rubyiruko no ku bandi bantu benshi, kugira ngo babone amafaranga yabafasha kubona igishoro.

Ati “Rero kuyakorera ukayajyana mu kabari cyangwa kuyinezezamo mu bundi buryo, kandi washoboraga kuyakorera ukayabyaza umushinga muto, uzagufasha guteza imbere ubuzima bwawe n’ubw’umuryango wawe, ntibikwiye.”

Minisitiri Gatabazi
Minisitiri Gatabazi

Yunzemo ati “Ntabwo tuzahora dutanga akazi kuva mu kwezi kwa mbere kuzageza mu kwa 12. Uwabonyemo akazi akabonamo ibihumbi bye 20 cyangwa 30 cyangwa na none 50, nibimufashe gutangira undi mushinga. Ashobora korora inkoko, ashobora gutangira gucuruza...”

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, mu Murenge wa Ruheru hazakorwa amaterasi kuri hegitari 50, bikazatwara amafaranga abarirwa muri miriyoni 90, kandi miriyoni 50 zikazajya mu mifuka y’abaturage bahawe akazi.

Mu Karere ka Nyaruguru hose, hazakorwa amaterasi kuri hegitari 200, kuko uretse mu Murenge wa Ruheru, azakorwa no muriBusanze, Kivu na Ruramba. Muri rusange, iyi mirimo izaha akazi abaturage 2500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka