Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze

Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, arasaba abahinzi batuye aho imvura igwa bihagije gutangira gutera, kuko izagwa mu gihe gitoya, nyamara ibihingwa nk’ibigori birimo guterwa muri iki gihembwe cy’ihinga bikeneye imvura y’igihe kirekire.

Abahinzi b'aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze
Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Karere ka Nyaruguru, gutera imbuto y’ibigori, ku itariki 16 Nzeri 2021, mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe, hamwe n’utwegereye ibirunga, bagombye kuba barimo batera bihutisha kurangiza ubungubu”.

Yasabye kandi abatuye mu duce tuzagira imvura nkeya, ni ukuvuga mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’Amayaga, kuzafata amazi y’imvura kugira ngo bazayuhize.

Yagize ati “Iteganyagihe rigaragaza ko uduce twiganjemo utw’Iburasirazuba n’Amayaga, nk’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, tuzagira ikibazo cy’imvura nkeya cyane kuruta isanzwe kandi ikazacika vuba. Turashishikariza abahinzi baho gufata amazi y’imvura bakazayifashisha, ariko n’imvura aho ibonekeye kudatakaza igihe bagahita batera.”

Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa

Yaboneyeho no kwibutsa abantu bose gucukura imirwanyasuri, cyane cyane abatuye mu duce tuzabonekamo imvura ihagije, kugira ngo itazabangiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, yaboneyeho kwibutsa abatuye muri ako karere kutibagirwa kwifashisha inyongeramusaruro kugira ngo bazabashe kweza.

Kuri izo nyongeramusaruro hiyongeraho n’ishwagara abatuye mu Karere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe bemerewe kuzajya bagura kuri nkunganire.

Igishanga cy’Urwonjya cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga, kiri hagati y’Imirenge ya Nyagisozi na Cyahinda. Gifite ubuso bwa hegitari 108, kandi gihingwamo n’abaturage 1,742 bibumbiye muri Koperative Abishyizehamwe Urwonjya.

Ubu bateye ibigori, ariko ubundi icyo gishanga gisanzwe gihingwamo n’ibirayi nyuma y’uko cyatunganyijwe.

Igishanga cy'Urwonjya
Igishanga cy’Urwonjya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka