Abasirikari, abapolisi, abacungagereza n’abasivili baturutse mu bihugu bitatu byo ku mugabane wa Afurika, ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, batangiye amahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Jumurex Richard, umusore w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Muhoza mu mujyi wa Musanze, arishimira uburyo yatangiye gukabya inzozi ze yagize akiri umwana muto, zo kubaka igihugu binyuze mu burezi, aho yamaze gushinga ishuri ry’incuke.
Nyuma y’igihe cyari gishize, hibazwa impamvu agakiriro gashya ka Musanze kadatangira gukorerwamo, kuri ubu akanyamuneza ni kose ku bamaze guhabwa amaseta bazakoreramo.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.
Abakuru b’Imidugudu batatu bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bahagaritswe mu kazi, bazira kwanga kubarura abazakingirwa bari hagati y’imyaka 12-17 no kudakurikirana ngo bamenye abanze kwikingiza bari hejuru y’imyaka 18.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bizihije umunsi w’umuco ubwo berekanaga imico y’ibihugu byabo binyuze mu biryo bateka bitandukanye ndetse n’ibikoresho ndangamuco, uwo munsi ukaba wizihijwe kunshuro ya cyenda.
Mu gihe ikipe ya Musanze ikomeje kwitegura umukino ukomeye uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, abafana bayo batangaje ko bamenye amakuru y’ibibazo biri muri iyo kipe, aho ngo biteguye kuyifatirana bakayitsinda byinshi.
Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, zasanzwe zamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurwanira mu murima w’umuturage wegereye inkengero z’iyo Pariki.
Nyuma y’uko bamwe mu batuye Umurenge wa Kinigi bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wimurirwamo imiryango 144, hari abahangayikishijwe n’ibibazo by’imyenda bari bafitiye banki, bagasaba akarere ko kabafasha kwikura muri icyo kibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, busanga igihe kigeze ngo Abanyamadini n’amatorero, barusheho guhagurukira kwigisha abarimo abayoboke babo akamaro n’inyungu ziri mu kwikingiza Covid-19, no gukumira ibihuha bivugwa ku nkingo zayo, nk’imwe mu ntwaro izagabanya ubukana n’umuvuduko iki cyorezo kiriho ubu.
Nyuma y’aho imirimo yo kubaka agakiriro gashya ka Musanze imaze amezi atari make irangiye ndetse n’igihe Akarere ka Musanze kari kihaye, cyo gutangira kugakoreramo cyarenze; abiganjemo urubyiruko rukorera imyuga itandukanye, bavuga ko bakomeje kugerwaho n’ingaruka, zituruka ku kuba nta hantu bafite ho gukorera bisanzuye.
Abaturiye umugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’ibura ry’amafi nk’ikiribwa cyari kibatunze, aho hashize imyaka itatu umugezi wa Mukungwa usutswemo imyanda ihumanya hagapfa amafi atabarika, bakaba bifuza ko haterewamo andi akororoka bityo bakongera kubona ayo kurya bitabagoye.
Umuforomokazi witwa Umuhoza Valentine, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kuzuza imyirondoro y’abantu muri sisitemu, agaragaza ko bakingiwe Covid-19 kandi batarigeze bikingiza.
Ibitaro bya Ruhengeri birahumuriza abafite uburwayi bwo kujojoba (Fistula), aho bwemeza ko bukomeje imyiteguro n’abaganga b’impuguke mu kuvura iyo ndwara, hakaba hari icyizere ko muri Gashyantare 2022 gahunda y’ubuvuzi bw’iyo ndwara ishobora gusubukurwa.
Nyuma y’uko imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ishyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda, irashimira itangazamakuru ryayikoreye ubuvugizi ikibazo cyabo kikaba cyarumviswe n’ubuyobozi butangira kugikemura, bamwe bakaba baramaze guhabwa ingurane z’ibyabo ngo (…)
Umugabo witwa Sagamba Félix, yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga, ngo abone icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye.
Aho ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bugereye mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, n’ubwo bwakomeje kwibasira Umujyi wa Kigali, byahinduye isura kuko no mu mujyi wa Musanze ubwo bwandu burimo kuzamuka mu buryo buteye impungenge.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Itorero Anglican binyuze mu ishuri ryaryo ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), amasezerano ajyanye no kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga mu guteza imbere uburezi budaheza.
Umukecuru witwa Nakabonye Marie w’imyaka 87 wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ubwo yashyikirizwaga inzu nshya yubakiwe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, yishimye cyane ubwo yabonaga abapolisikazi bamutura ibiseke iwe.
Abaturage bo mu Mirenge ya Musanze na Muhoza mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’amabandi, abategera mu mihanda, agakoresha imigozi n’ibyuma mu kubakomeretsa no kubaniga, akanabambura ibyo bafite.
Abatuye akagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bababazwa no kuba urugomero rw’amashanyarazi rwarubatswe mu masambu yabo, ariko umuriro ukaba ubanyura hejuru ujya gucanira utundi duce, bo bagaca agatadowa.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 29 bo mu Karere ka Musanze bihurije mu itsinda “Umwezi Youth Club”, biyemeza gukumira ibibazo by’abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera, cyane cyane mu mujyi wa Musanze.
Inararibonye mu bijyanye n’urwego rw’amahoteli, zisanga ibyuho bikigaragara mu micungire n’imitangire ya serivisi zo mu mahoteli, bizakurwaho no kwita ku bunyamwuga bunoze bw’abakozi bazo, n’ireme ry’ama hoteli riri ku rwego ruhaza serivisi ku bazigana.
Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze ukora ubworozi bw’ibinyamushongo binini bizwi na none nk’ibinyamujonjorerwa, arishimira ko umushinga we uherutse guhiga indi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yiteguye kuwagura mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura imirire.
Abana 21 bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’Icyongereza yiswe “Inter-continental Spelling Bee Championship”, batwaye ibikombe byose uko ari bitatu byahatanirwaga, bose bambikwa umudari wa Zahabu.
Itsinda One Love Family ryagobotse abantu basaga 150 barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri batishoboye, barimo abishyuriwe ikiguzi cy’ubuvuzi, ubwisungane mu kwivuza (mituweri), ritanga imyambaro igizwe n’ibitenge ku babyeyi babyaye batagira imyambaro, imyenda y’abana, amafunguro ndetse n’ibikoresho by’ibanze by’isuku.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ahamya ko igihe kigeze ngo amarerero yigisha umupira, yubakirwe ubushobozi buha abana urubuga rwo gukuza impano zabo, kugira ngo bazavemo abakinnyi bafite icyo bimariye, bakimariye n’igihugu kandi bitwara neza no ku ruhando mpuzamahanga.
Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana bimuviramo gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubwiza, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.
Mu bihe byo hambere kubyara babyitaga ubukungu, aho abenshi baharaniraga kubyara abana benshi, ibyo bitaga kugira ‘amaboko’, aho urugo rufite abana benshi buri wese yarwubahaga ati uriya muryango ntawawuvugiramo ni abanyamaboko.
Imiryango 26 yo mu Kagari ka Bumara, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, imaze igihe kingana n’imyaka umunani yishyuza ingurane y’amafaranga asaga miliyoni 12, y’ubutaka bwabo bwubatswemo urugomero rw’amashanyarazi.