INES-Ruhengeri iyoboye Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi

INES-Ruhengeri yaje ku isonga muri Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi, aho ikurikira Kaminuza y’u Rwanda.

Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yishimiye umwanya bariho
Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yishimiye umwanya bariho

Ni urutonde ngarukamwaka rukorwa n’abashakashatsi kabuhariwe bahurira kuri website yitwa ‘Webometrics’ bo mu gihugu cya Espanye, bagaragaza uburyo Kaminuza n’Amashuri makuru ahagaze, urwo rutonde rukabigaragaza kuva ku bihugu, ku migabane no ku isi muri rusange.

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryazamutse riva ku mwanya wa kane ryariho mu mwaka ushize ku rutonde rwa za Kaminuza mu Rwanda, riza ku mwanya wa kabiri, inkuru yashimishije ubuyobozi bw’iryo shuri buvuga ko kujya kuri uwo mwanya ari ikimenyetso kiranga imbaraga n’ubufatanye iryo rishyira mu burezi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’iyo Kaminuza ,Padiri Dr Hagenimana Fabien.

Yagize ati “Twari ku mwanya wa kane, twahisemo kujya imbere ni yo mpamvu uyu munsi twishimiye ko turi aba kabiri, ni ikimenyetso kigaragaza ko imbaraga dushyira mu burezi, ubufatanye tuba dufite nk’abagize INES n’inzego zayo zitandukanye uhereye ku bayishinze, ukanyura ku nama y’ubutegetsi, abarimu n’abandi bakozi mu nzego zinyuranye. Ni ubufatanye butuma umuntu agera ku musaruro ariko ubwo bufatanye ntibwashoboka tudafite abanyeshuri”.

Uko INES ihagaze mu Rwanda kuri urwo rutonde
Uko INES ihagaze mu Rwanda kuri urwo rutonde

Arongera ati “Ubwo bufatanye bwa mbere ni ubw’abanyeshuri n’ababyeyi babo batugirira icyizere bakabatwoherereza, kuba aba kabiri, ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ubwo bufatanye bwacu hari icyo butangiye kugeraho gifatika, biratanga icyizere ko imbere ari heza”.

Padiri Dr Hagenimana yagarutse ku bantu batarizera uburezi mu Rwanda, aho bakomeje kujyana abana babo muri Kaminuza zo hanze y’igihugu kandi ugasanga izo Kaminuza kuri urwo rutonde ziri inyuma y’izo mu Rwanda, aho avuga ko umutungo w’u Rwanda ukomeje kuribwa n’abanyamahanga kandi nta bundi bumenyi budasanzwe batanga.

INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry'uburezi
INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry’uburezi

Yavuze ko kwiga muri INES-Ruhengeri ari ishema, aho yemeza ko ari Kaminuza ifite abarimu bashoboye, ikagira ibikoresho bihagije, imyigishirize n’imibanire ituma umuntu uyigamo aba umuntu ushobotse kandi ushoboye, ni ho ahera yemeza ko ari ishuri ryubatse ku rutare.

Ati “Ni Kamunuza ifite umuvuduko, idakangwa n’ibibazo by’imihengeri igenda hirya no hino ihirika, turabizi ko inyinshi zigenda zihirima ariko twe ibyo guhirima ntitubiteganya kuko twubatse ku rutare. Ni Kaminuza mpuzamahanga kuko dufite abanyeshuri bava mu bihugu bigera muri 12, bivuze ko uza muri INES-Ruhengeri, aba yisanga kandi agana aho ashaka ko inzozi ze ziba impamo ndetse zikanarenza”.

Zimwe muri Kaminuza mu Rwanda zafunze zagaragaye kuri urwo rutonde zirimo Univerisity of Kibungo, Christian Univerisity of Rwanda, aho hari bimwe mu byagendeweho muri ubwo bushakashatsi byarebwe mbere y’uko izo Kaminuza zifungwa, na nyuma yaho amakuru agenderwaho mu bushakashatsi akaba akiboneka muri izo Kamunuza.

INES-Ruhengeri
INES-Ruhengeri

Agendeye ku myanya Kaminuza zo mu Rwanda ziriho kuri urwo rutonde aho mu myanya 2500 ya mbere nta Kaminuza yo mu Rwanda yagaragayemo, Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze ko u Rwanda rudahagaze neza, avuga ko bisaba kongera imbaraga mu burezi.

Ati “Ku rwego rw’isi muri rusange, ntabwo u Rwanda rurahagarara neza ari amashuri yigenga n’ishuri rya Leta rimwe dufite rya UR, ntabwo turahagarara aho dushaka, birumvikana iyo ku rwego rw’isi udahagaze neza no mu rwego rwa Afurika hari uburyo bigaragara ko udahagaze neza. Ariko ku rwego rw’igihugu cyacu, gifite amateka, gifite aho kivuye n’aho kigeze n’aho cyerekeza hatanga icyizere, nka INES-Ruhengeri biragaragara ko hari uburyo turimo kuzamura urwego, aho tuza inyuma gato ya Kaminuza y’u Rwanda”.

Kuri urwo rutonde Kaminuza y’u Rwanda ni yo iza ku mwanya wa mbere, INES-Ruhengeri ku mwanya wa kabiri, UGHE ku mwanya wa gatatu, ku mwanya wa kane hari AUCA, mu gihe UoK iza ku mwanya wa gatanu.

Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri

Muri Afurika Kaminuza eshanu za mbere ni izo muri Afurika y’Epfo, aho iyaje ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde ari University of Cape town iri ku mwanya wa 264 mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ku rutonde rw’isi iza ku mwanya wa 2977.

Kuri urwo rutonde, Kamunuza zo muri Amerika zihariye imyanya 14 ya mbere, aho iyaje ku isonga ari Harvard Univerisity, ikurikirwa na Stanford Univerisity ku mwanya wa gatatu haza Massachusetts Institute of Technology.

Mu bikomeje kuzamura ireme ry’uburezi muri INES Ruhengeri nk’uko ubuyobozi bubivuga, ni abarimu babishoboye n’ibikoresho bijyanye n’igihe aho ifite Laboratoire zisaga 10, ikaba inakorana na Kaminuza zikomeye ku isi, bafatanya mu bushakashatsi bunyuranye, Leta ikaba yaramaze no kwemerera iryo shuri rikuru kuryoherereza abanyeshuri irihira.

Abagera mu bihumbi 10 barangije muri INES-Ruhengeri
Abagera mu bihumbi 10 barangije muri INES-Ruhengeri

Ni ishuri kugeza ubu rifite abanyeshuri basaga 3200, aho ubu ryatangiye kwandika abifuza kuryigamo biteganyijwe ko bazatangira mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ndagira ngo ngira icyo mvuga ku gitekerezo cya Gasana.
Ibyo yanenze ku nyigisho za za Seminari ndatekereza ko yavugaga za Seminari nto. Zo zitanga ubumenyi rusange buri ku rwego rw’amashuli yisumbuye hiyongereyeho nyine umwihariko w’amasomo amwe n’amwe agenewe abo banyeshuki biga bitegura kuziyegurira Imana.Ariko anenze ko abitegura kwiha Imana mu Iseminali nkuru batiga Bibiliya, yaba aneguye icebe ry’inka itanga Umukamo mwiza.Aka wa mugani ngo Ubuze icyo anegura inka...
Ku bijyanye n’Ubutatu butagatifu byo yasoma Matayo 3,16-17. Ijambo Ubutatu butagatifu yego ntirivugwa muri Bible, ariko amagambo dusoma aho muri Matayo urabwerekana.

UMUSOMYI yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Imbere niheza kuko namwe muturera neza turabashimira muryango mwiza wacu kuko ubupfura nubumenyi byose murabitanga natwe ntituzabatenguha aho tuzajya hose aho tuzabona imirimo kdi turashikamye kuko dutozwa ibyiza

Ndayisaba Kevin yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Biratunezereye kubona Ines-Ruhengeri yaje kumwanya wakabiri !natwe nkabanyeshure b’abanyamahanga biga muriryo shuli biduha inguvu n’umwete wo gukora na cane cane ko tuhungukira vyinshi!nivyiza rero ko twobandanya dushira hamwe kugira ishure ryacu ritere rija imbere!

Amans SERUBEBE yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Iteka nterwa ishema no kuba niga muri INES-Ruhengeri, nibyinshi navuga gusa ndashima ababyeyi bacu batuba hafi muri aha iyo mvuga ababyeyi ntago mba mvuga abanyibarutse ndavuga ubuyobozi bwa INES ni ababyeyi. Ikindi ndashima abarezi baduha ubumenyi bwiza.

Mariam yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

eeeeh niyo mpamvu abifite nyine abana babo badakozwa kaminuza zacu bazi ko ntakirimo bakabohereza kwiga muli ayo ali kuli urwo rutonde,birumvikana ko ali nabo babona amahirwe mu kazi kera abandi bagakora agasigaye njya mbona aba motari nabisuma.abakoropa a bacuruza mobile money buzuyemo nuko nyine abantu bagomba kubaho ntakurata kurata ko warangije,Kaminuza mu gihe abazi ko bagezeyo barangiza ayisumbuye ngo babaye,intiti,bagaca imyenda bagatwika,amakaye,bazi ko birangiye,

lg yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ku isi hose,usanga amashuli ya Kiliziya Gatulika yigisha abantu b’abahanga.Mujye mureba ukuntu Seminali ziza mu myanya ya mbere buli gihe.Ikibazo nuko usanga abiga muli ayo mashuli atari abahanga muli bibiliya.Ntabwo umuntu ashobora kuba umukristu nyakuli atazi bible neza.Ntabwo waba medical doctor utarize ibitabo by’ubuvuzi.Dore urugero rumwe rw’ingaruka zo kutamenya bible neza.Benshi basenga ubutatu (imana data,imana mwana n’imana mwuka wera).Nyamara n’iryo jambo ubutatu ntiriba muli bible.Bible yigisha ko hariho Imana imwe gusa ishobora byose,SE wa Yezu.

gasana yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

None ko uvuga ngo "Ikibazo nuko usanga abiga muli(Seminaire) ayo mashuli atari abahanga muli bibiliya" abashinwa , uba yapani nabandi benshi ko ibya bibiliya batazi ibyaribyo ubarusha ubwenge ?

BIZRAGUTEBA yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ese kwo tujya kwiga ubuhanga ibyo bindi ni inyongera zidafite agaciro kuko iyo dushaka ibyo byose twari kujya mu ishuri rya bibilia ahubwo sinzi ukwo utekereza Mr be matual enough

Eakonico home engineering yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Wowe uyisobanukiwe ubonye akazi ko kuyisobanurira abatayizi. Courage.uwo abazimu batarararira ku muryango agira ngo arusha abandi guterekera.

Alias yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka