Wisdom School: Batwaye ibikombe byose byahatanirwaga i Dubai

Abana 21 bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’Icyongereza yiswe “Inter-continental Spelling Bee Championship”, batwaye ibikombe byose uko ari bitatu byahatanirwaga, bose bambikwa umudari wa Zahabu.

Aba ni bo batwaye ibikombe bitatu byahatanirwaga mu marushanwa
Aba ni bo batwaye ibikombe bitatu byahatanirwaga mu marushanwa

Ni amarushanwa yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai tariki 17 Ukuboza 2021, ahuza abanyeshuri basaga 200 baturutse mu bihugu no mu mijyi yo hirya no hino ku isi harimo abaturutse mu Rwanda, Al Sharjah, Abu Dhabi, Dubai, Pakistani n’ahandi, abo bana bakaba baragarutse mu Rwanda tariki 19 Ukuboza 2021.

Mu banyeshuri 21 biga muri Wisdom School baserukiye igihugu, batatu batwaye ibikombe bitatu byahatanirwaga, ari bo Ishami Ariella watwaye igikombe gikuru, Gisubizo Marie Paul watwaye igikombe cya kabiri na Mugisha Fiston watwaye icya gatatu.

Abana bavuye i Dubai guhagararira u Rwanda barishimira uburyo bitwaye
Abana bavuye i Dubai guhagararira u Rwanda barishimira uburyo bitwaye

Abo bana batatu bavuga ko ibanga bakoresheje ari ukumva ko bahagarariye Igihugu, no kuba barakurikiye neza ibyo bigishijwe mu ishuri, ibyo bibamara ubwoba bwo guhatana n’abaturuka mu bindi bihugu bamenyereye amarushanwa.

Barashimira abarimu babo, ubuyobozi bwa Wisdom School n’ababyeyi babo, bagiye babafasha, bakaba bizeye gutsinda amarushanwa mpuzamahanga yose bitegura kwitabira.

Mwarimu wabo ushinzwe n’isomo ry’Icyongereza witwa Kwizera Gasasira Innocent, yavuze ko intsinzi abana bazanye idasanzwe kuri we, avuga ko bitari byoroshye guhangana n’Abarabu ukabatwara ibikombe.

Kwizera Gasasira Innocent, umwarimu wabo w'Icyongereza
Kwizera Gasasira Innocent, umwarimu wabo w’Icyongereza

Ati “Ni intsinzi ikomeye cyane gukura ibikombe bitatu mu marushanwa aho uba uhanganye n’Abarabu batemera gutsindwa, ibanga rya mbere ni icyizere twashyize mu bana bacu tukibubakamo tubabwira ko bashoboye, nkaba nsaba abarimu bagenzi banjye kubakamo umwana w’umunyarwanda icyizere. Nta mwana w’umuswa ubaho bose barashoboye ikinyuranyo ni uburyo batozwa kwigirira icyizere”.

Mu byishimo byinshi, Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie, yavuze ko ayo marushanwa yari akomeye cyane aho yateguwe mu bice bitatu. Ngo bakibona ko abana bo muri Wisdom ari bo biganje mu batsinze, bongeyeho ibindi byiciro bibiri abana bakomeza kwigaragaza, atungurwa no kumva bahamagaye abana batatu ba mbere bo muri Wisdom School.

Ibyishimo ni byose kuri Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School
Ibyishimo ni byose kuri Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School

Ati “Nyuma y’amarushanwa nagiye kumva numva bahamagaye Ariella, ni umunyarwanda, bahamagara Marie Paul ni umunyarwanda, uwa gatatu aba Fiston ni umunyarwanda, abantu batangira gusakuza bati byashoboka bite kumva u Rwanda ari rwo rwiharira ibikombe, batangira gusohoka, ariko Edouard (uhagarariye u Rwanda i Dubai) we aho yicaye yicinyaga icyara”.

Arongera ati “Njyewe ho byarandenze ndumirwa gusa, ndashimira aba bana uburyo babyitwayemo kandi no kugira ngo babashe gutwara ibyo bikombe, ni uko n’aba bandi bagenzi babo bari bakomeje kuzamukana muri ibyo byiciro, ni yo mpamvu bose bafite umudali wa zahabu, ibyanshimishije ni uko nabwiye abana ko badahagarariye Wisdom ahubwo bahagarariye Igihugu bakabikora, ibikombe si ibyacu ni iby’Iigihugu”.

Abana bavuye mu marushanwa bishimiye ibyo bagezeho
Abana bavuye mu marushanwa bishimiye ibyo bagezeho

Uwo muyobozi yashimiye uburyo ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda burimo MINEDUC, MINALOC bwanditse bwishimira intsinzi y’abo bana, ashimira n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Bumwe mu butumwa bushimira bwagiye bwandikwa n’abayobozi

Nyuma y’uko abo bana bahesheje ishema Igihugu, abenshi mu bayobozi bagiye bandika ubutumwa bushimira bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagize ati “Turabashimiye Wisdom School, Mwaduteye ishema.”

Minisitiri Gatabazi ati “Ndabashimiye Wisdom School, mwakoze akazi keza. Ndashimira cyane Elia washinze ishuri akaba n’umuyobozi waryo.”

Ibihembo bitatu bahataniraga byose byatashye mu Rwanda
Ibihembo bitatu bahataniraga byose byatashye mu Rwanda

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu yagize n’icyo avuga mu bikenewe gukosorwa mu burezi, ati “Mu byo twize, ni uko imyigishirize ikwiye guhinduka, niba dushobora kubaho tukabana n’abandi mu rwego mpuzamahanga, abantu nibahagarike ibyo kwigisha umwana gufata mu mutwe gusa n’ibyo adashobora gusobanura, ni na ryo banga ryadufashije, aho bakomeje kutubangamira bongeraho ibindi byiciro bashaka kudutwara ibikombe”.

Ati “Aho bifuzaga kudutwara ibikombe ni ho abana bacu batsindiye, nyuma yo gushyiraho icyiciro cya kane n’icya gatanu bitarateganyijwe, ni ho abana bacu batsindiye kuko byageze mu cyiciro cya gatanu abandi bamaze kuvamo. Abana nibahabwe ibyo bagomba guhabwa bizabafasha ku rwego mpuzamahanga. Abarimu banyumva bashyire imbaraga muri icyo kintu cyo gutegura abana guhangana n’abandi dore ko tutabategurira gukora mu Rwanda gusa”.

Wisdom School iritegura kwakira amarushanwa mpuzamahanga azitabirwa n’ibihugu byo ku migabane inyuranye muri Mata 2022.

Gisubizo Marie Paul ni we watsindiye umwanya wa kabiri
Gisubizo Marie Paul ni we watsindiye umwanya wa kabiri
Ubwo bahamagarwaga bamaze kumurikirwa ibikombe, baririmbye indirimbo yubahiriza Igihugu
Ubwo bahamagarwaga bamaze kumurikirwa ibikombe, baririmbye indirimbo yubahiriza Igihugu
Ngo bakiriwe neza bacumbikirwa no muri hoteli nziza
Ngo bakiriwe neza bacumbikirwa no muri hoteli nziza
Ubwo bari bageze i Dubai bitegura amarushanwa
Ubwo bari bageze i Dubai bitegura amarushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Bravo Wisdon school,muduteye ishema
Imana ikomeze kubagwizaho ubwenge👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏

Uwinyange Diane yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Congratulations to Rwanda, wisdom school, and intire Cyuve sector.

Jumurex Richard yanditse ku itariki ya: 24-12-2021  →  Musubize

iyi ntsinzi iteye ishema ku banabaserutse ishuli abo ndetse n’Igihugu

sagamba yanditse ku itariki ya: 24-12-2021  →  Musubize

iyi ntsinzi iteye ishema ku banabaserutse ishuli abo ndetse n’Igihugu

sagamba yanditse ku itariki ya: 24-12-2021  →  Musubize

Iyi nkuru iteye ishema umunyarwanda wese.Uburezi beacu buragana aheza.Big up to the entire team of Wisdom School

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Bravooooooo

tomasxn yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka