Umurambo w’umugabo kugeza ubu utaramenyekana imyirondoro ye, wasanzwe mu mugezi wa Mukungwa, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022. Uwo murambo wabonywe n’abakozi b’urugomero rwa Mukungwa ya II rutunganya amashanyarazi, mu gice cyegereye urwo rugomero, ruherereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bikara, Umurenge (…)
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko imbuto nshya y’ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer) bakunze kwita Mwirasi, bakomeje guhinga ku buso bwagutse, byatangiye kubaremamo icyizere cyo kugabanya ibipimo by’imirire mibi mu bana.
Ibiro by’Akarere ka Musanze byaburaga igihe gito ngo bitangire kubakwa, bigiye gukorerwa indi nyigo nshya, nyuma y’uko izabanje mu bihe bitandukanye bishize, byagiye bigaragara ko zakozwe mu buryo butizweho neza.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, asanga ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Musanze, bitazakemukira mu guhugira mu biro kw’abayobozi n’abakozi b’akarere, cyangwa inama za hato na hato bahoramo.
Ku mugoroba wo ku itariki 26 Werurwe 2022, mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, umugore yasanze umurambo w’umugabo we witwa Uwiringiyimana Christian w’imyaka 33 umanitse mu mugozi mu cyumba bararamo, bitera benshi urujijo.
Abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, bifatanyije n’ubuyobozi mu nzego zinyuranye, mu gikorwa cy’umuganda, wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022.
Ubushake, imbaraga, ubushobozi, ukudacogora byaranze ba Ofisiye bato 39 bamaze amezi atanu bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze, ngo ni ibigaragaza icyizere mu cyerekezo cy’Ingabo z’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Bert Versmessen na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, ku wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, gufungura ku mugaragaro Agakiriro ka Musanze, kuzuye gatwaye Miliyari 1 na Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakoresheje inama Abaturage baturiye umuhanda Musanze-Rubavu, bo mu Murenge wa Busogo na Gataraga, nyuma y’uko muri ako gace habereye impanuka y’imodoka ya BRALIRWA imena inzoga izindi zirasahurwa.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu, hakigaragara inyubako zitagira uburyo bufasha abazigana bafite ubumuga bw’ingingo, hari abo bidindiza mu iterambere ryabo kubera ko baba badashobora kugera ku bayobozi aho bakorera, ngo babature ibibazo bafite imbonankubone.
Mu rwego rwo guca burundu abatwara amagare bagenda bafashe ku binyabiziga, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu mujyi wa Musanze (CVM), bari mu bukangurambaga bwo gufata abanyonzi bakomeje kugaragara, bagenda bafashe ku binyabiziga, (…)
Abaturage bo mu tugari twa Kaguhu na Bisoke mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze baremeza ko baruhutse imvune baterwaga n’ingendo bakoraga bajya gushaka amazi mu birunga nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) gisannye imiyoboro y’amazi yari imaze igihe kinini yarangiritse.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari guhugurwa ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD) ndetse n’intego z’iterambere rirambye.
Abahinga mu gishanga cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, baravuga ko ubu bari mu gihirahiro, icyizere cyo kuhahinga muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022B kikaba cyamaze kuyoyoka, bitewe n’uko cyongeye kurengerwa n’amazi y’imvura kandi cyaherukaga gutunganywa.
Muri gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo bijyanye n’amazi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), mu mushinga wacyo wo gusana, no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, zirimo n’ibice bimwe na bimwe by’Akarere ka Gakenke, ikibazo cy’amazi cyamaze (…)
Abaturage barimo n’afite ababo bashyinguwe mu irimbi rya Bukinanyana, bahangayikishijwe n’abantu birara muri iryo rimbi, bagasenya imva, aho bazikuraho amakaro, amatafari, bakajya kubigurisha.
Mu butumwa yatangiye mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Intore z’Intagamburuzwa za AERG kwirinda kurenga nyirantarengwa, kuko byaba ari ugukora amahano, abasaba guharanira ubupfura no gukomeza ubufatanye.
Abacururiza mu isoko rya Kinkware n’abarihahiramo, babangamiwe n’umubyigano w’abantu n’ubucucike bw’ibicuruzwa, bituruka ku kuba iri soko ari ritoya, bigatuma abarigana batisanzura, bakabiheraho basaba ko ryakwagurwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko atumva ukuntu ibipimo by’igwingira mu bana bo mu Karere ka Musanze, bikomeje kwiyongera, nyamara ari kamwe mu Turere twihagije ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kanasagurira utundi two mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko, kurangwa n’ibikorwa byo kwitangira abandi, mu buryo bufatika kuruta kubivuga mu magambo kuko ari nabyo Imana ishima.
Rwubahiriza Jean Damascène ni umwe mu bakoraga ubushimusi bw’inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga, ariko akaba amaze imyaka isaga 15 abihagaritse, nyuma yo kubumbirwa hamwe n’abandi mu makoperative bagakora indi mirimo ibinjiriza, none arishimira iterambere agezeho ndetse akaba yariyemeje kurinda inyamaswa aho kuzica nka mbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, n’itsinda bari kumwe ry’abayobozi mu nzego zinyuranye hamwe n’abaturage, bifatanyije mu gutangiza gahunda y’icyumweru cyahariwe isuku n’isukura. Ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Gahisi, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, batunguwe no gusanga umwanda ukabije mu (…)
Ababyeyi b’abana barererwa mu marerero azwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, barishimira uburyo akomeje kugira uruhare rufatika mu kurinda abana babo kwandagara mu mihanda no mu nsisiro, bityo na bo bakabona uko bashaka ibitunga ingo badafite impungenge z’aho babasiga.
Abana 225 biga muri Wisdom School bazindikiye mu marushanwa y’indimi yateguwe n’ishuri, ku Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022, agamije kubakarishya ubwenge mu kubategurira amarushanwa ane mpuzamahanga batumiwemo uyu mwaka, akazabera mu bihugu by’i Burayi na Canada.
Ku muhanda werekeza mu Kinigi ujya muri Pariki y’ibirunga mu Karere ka Musanze, hari isantere yitwa “Ndabanyurahe”, aho abenshi mu basura ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga biboneka mu Kinigi, hari ubwo bagera muri iyo santere bakifuza kuhahagarara bagambiriye kumenya inkomoko y’iryo zina.
Abanyeshuri 20 biganjemo urubyiruko baturutse mu mpande zose z’igihugu, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gufasha igihugu kongera ibikoresho byifashishwa muri gahunda ya Leta, ijyanye n’isuku n’isukura, bagashinga inganda birinda ko bikomeza gutumizwa mu mahanga.
Mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze, yiganjemo ayo mu bice by’icyaro, hakomeje kugaragara umubare w’abana utari muto, bahacururiza cyane cyane ibiribwa nk’ibisheke, ibigori bitetse, amandazi, imbuto n’ibindi bitandukanye.
Kuva mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, hatangijwe igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, yari yarajugunywe ahahindutse urwibutso rwa Muhoza mu Karere Musanze, kugira ngo itunganywe izashyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma y’imyaka ibiri hadutse icyorezo cya COVID-19, abaturage bongeye guhurira n’abayobozi mu muganda rusange usoza ukwezi mu mpera z’icyumweru gishize. Abawitabiriye bagaragaje akanyamuneza, bishimira kongera gutanga imbaraga zabo mu kubaka Igihugu.
Abakora imirimo inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, barishimira impinduka mu iterambere Tour du Rwanda yabasigiye, mu gihe cy’iminsi itatu yahamaze.