Musanze: Umurambo w’umusaza wari waraburiwe irengero wabonetse mu mugezi

Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.

Umugezi wa Mukungwa
Umugezi wa Mukungwa

Hari hashize hafi icyumweru uyu musaza yaraburiwe irengero, nyuma yo kuva mu rugo iwe, ndetse abo mu muryango we ubwo bari bamaze kumubura, bahise batangira kwiyambaza imbuga nkoranyambaga, bahakwirakwiza amafoto n’imyirondoro ye, banatanga amatangazo ku ma radio ari nako bakoresha n’ubundi buryo bw’itumanaho bamushakisha, yewe bashyiraho n’ibihembo ariko ntibamuca iryera.

Umurambo we wabonetse mu rukerera ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022 ubonwa n’abantu bari mu mugezi wa Mukungwa barimo baroba amafi nk’uko byemejwe na Gafishi Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza.

Yagize ati: "Ni byo koko umurambo w’uwo musaza, abasare barimo barobera mu mugezi wa Mukungwa mu Mudugudu wa Sayo Akagari ka Nyarubuye ni bo bawubonye. Ni ku gice Umurenge wa Rwaza ugabaniraho n’Umurenge wa Muko. Bahise batanga amakuru, Inzego zitandukanye zihutira kuhagera. Ubu ikiri gukorwa, ni ukuwukura mu mazi, ngo hakusanywe ibimenyetso byashingirwaho hakamenyekana icyaba cyamwishe. Ni byo birimo gukorwa kugeza ubu".

Nyakwigendera yari atuye mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Yabuze tariki 11 Mutarama 2022. Ubwo twakoraga iyi nkuru, umurambo wari ugikurwa mu mugezi ngo ujyanwe ku bitaro gukorerwa isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka