Musanze: Abatinya kwipimisha Covid-19 barakekwaho kuba intandaro y’ubwiyongere bw’abayandura

Aho ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bugereye mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, n’ubwo bwakomeje kwibasira Umujyi wa Kigali, byahinduye isura kuko no mu mujyi wa Musanze ubwo bwandu burimo kuzamuka mu buryo buteye impungenge.

Abaturage barakangurirwa kwipimisha Covid-19
Abaturage barakangurirwa kwipimisha Covid-19

Urugero rwafatirwa kuri raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yo kuwa 02 Mutarama 2022, aho ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Musanze bwikubye inshuro zirenga 10, hagendewe kuri raporo yo ku itariki 01 Mutarama 2022.

Muri ako Karere ka Musanze, abagaragayeho ubwandu tariki 01 Mutarama 2022, bari 10 bakaba bageze ku 108 nyuma y’umunsi umwe.

Bamwe mu batuye ako karere baremeza ko izamuka ry’ubwo bwandu ririmo guterwa n’abantu bakomeje kumva ibimenyetso bakanga kujya kwisuzumisha batinya akato gashobora kubatesha akazi ka buri munsi kabatunze.

Uwitwa Valentin Byiringiro ati “Uko mbitekereza, iri zamuka ry’ubwandu bwa Covid-19, riraterwa n’abantu bari kwanga kujya kwipimisha, batinya ko bashyirwa mu kato akazi bakora kakadindira”.

Arongera ati “Abo bantu benshi barimo gutinya kwisuzumisha ni abakora ubucuruzi, by’umwihariko muri uyu mujyi wa Musanze, ugasanga umuntu ukora ingendo zitandukanye muri serivisi y’ubucuruzi aratinya kumara iminsi 14 mu kato kandi afite uko yiyumva, ariko agatinya kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha, ugasanga barateza ibibazo”.

Abo baturage bagarutse no ku bundi buryo burimo kuzamura ubwandu, aho hari abiyumvamo ibimenyetso bakagana imiti ya Kinyarwanda ngo barebe ko bakira badashyizwe mu kato, bakirengagiza abaganga.

Ni ikibazo cyagarutsweho n’Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert aganira na RBA, wavuze ko uburyo imibare yaraye izamutse buteye impungenge, na we atunga agatoki abatajya kwipimisha kandi iyo serivisi yarabegerejwe ku buntu, ugasanga ubwandu burakomeza kwiyongera.

Ati “Abantu ntabwo bipimisha cyane, kandi gahunda zo kwipimisha zarabegerejwe mu bigo nderabuzima byose, ufite ibimenyetso wese turamukangurira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye tukamupima. Si byiza kuba umuntu ufite ibimenyetso agakomeza agakora imirimo ye imutunga ya buri munsi, akirengagiza ko uburwayi ashobora kuba afite bwaba ari Covid-19 kandi ayikongeza, mu by’ukuri biragaragara ko ari ikibazo”.

I Musanze hari abakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
I Musanze hari abakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yasabye uwumva afite ibimenyetso by’uburwayi wese kugana ibigo nderabuzima bakamusuzuma ku buntu, kandi birinde ubuvuzi gakondo bushobora kubaviramo ibyago byo kuba babura ubuzima kandi abaganga biteguye kubafasha.

Umubare munini w’abatuye Akarere ka Musanze basaga ibihumbi 400, ni uw’abamaze gufata urukingo rwa kabiri basaga ibihumbi 180, mu gihe abafashe urwa mbere basaga ibihumbi 65, abafashe urwa gatatu rushimangira bo baracyari bake kuko batageze mu bihumbi birindwi.

Kugeza ubu abanduye Covid-19, abenshi baritabwaho mu ngo zabo, mu gihe abarembye baba bakeneye kongererwa umwuka bahita boherezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka