Musanze: Yashinze ishuri, yishimira ko inzozi ze yatangiye kuzikabya

Jumurex Richard, umusore w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Muhoza mu mujyi wa Musanze, arishimira uburyo yatangiye gukabya inzozi ze yagize akiri umwana muto, zo kubaka igihugu binyuze mu burezi, aho yamaze gushinga ishuri ry’incuke.

Abarerera muri iri shuri bishimira intambwe rigezeho
Abarerera muri iri shuri bishimira intambwe rigezeho

Ni ishuri ryitwa “Read Nursery School”, riherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve ku muhanda Musanze-Cyanika.

Uwo musore ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu ishami rijyanye no kuba Rwiyemezamirimo, avuga ko gushinga ishuri ari igikorwa yatekereje kuva kera mu rwego rwo gushyira itafari rye ku burezi bufite ireme mu Rwanda, hategurwa umwana akiri muto.

Byose ngo yabyigiye kuri Parezida Paul Kagame, ati “Nkiri umwana muto, ndibuka ko natekerezaga kubaka igihugu cyanjye binyuze mu burezi, dore ko dufite ingero nyinshi nka Nyakubahwa Parezida Paul Kagame wateye intambwe atubera intangarugero, atwereka ko natwe urubyiruko tugomba kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu cyacu, ni ho nahereye mpitamo gutanga umusanzu wanjye mpereye mu burezi”.

Abana biga muri Read Nursery School bamaze guhabwa ubumenyi bubafasha kuvuga Igifaransa n'Icyongereza
Abana biga muri Read Nursery School bamaze guhabwa ubumenyi bubafasha kuvuga Igifaransa n’Icyongereza

Ngo ikindi cyamuteye gushinga ishuri ry’incuke, ni uko mu gace atuyemo mu Kagari ka Mpenge yabonaga ababyeyi bakora ingendo ndende, bajyana abana ku ishuri akababazwa n’iyo mvune bagira.

Ati “Muri aka gace mu by’ukuri hari hakenewe ishuri, dore ko na cyane cyane icyatumye ndishinga kwari ugufasha ababyeyi bakoraga ingendo ndende bajyana abana babo ku mashuri, ibyo bikabananiza bigatuma n’abana biga nabi ndetse nkagira n’impungenge z’ubucucike mu mashuri muri ibi bihe bya Covid-19”.

Ni umusore usanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu urenge wa Muhoza, uvuga ko imirimo y’iryo shuri ayifatanya n’umurimo wo gukorera ubushake afatanyije n’urubyiruko bagenzi be.

Ati “Nsanzwe ndi mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Muhoza, aho dufasha abaturage mu kwirinda Covid-19. Dukora n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro, nabonye nabifatanya na gahunda z’uburezi niyemeza kurerera igihugu, ndashimira ababyeyi dufatanyije kurerera u Rwanda uburyo bamba hafi, dufite na gahunda twatangije aho mu biruhuko dufasha n’abakuze kwiga indimi z’amahanga”.

Abana batemberezwa bimwe mu bikikije ako gace mu rwego rwo kubafasha kumenya byinshi
Abana batemberezwa bimwe mu bikikije ako gace mu rwego rwo kubafasha kumenya byinshi

Ni ishuri ryatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri n’abana 55, biga mu byiciro bitatu binyuranye bigize amashuri y’inshuke, aho mu gihembwe kimwe abana bamaze biga, bamaze kugira ubumenyi bwo kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa.

Ubwo bumenyi bwiyongeraho n’ubujyanye n’uburere mboneragihugu nk’uko abivuga, ati “Muri gahunda yacu, dutoza abana no gukunda igihugu kugira ngo ejo hazaza tugire abayobozi bazima, kandi bafite intego yo gukunda igihugu no kucyitangira”.

Uwo musore ukomeje gushimwa n’ababyeyi barerera muri iryo shuri, arasaba Leta ubufasha bwo kwagura iryo shuri, ngo ribashe kwakira abana benshi kandi mu byiciro binyuranye, dore ko akorera mu nyubako akodesha.

Ku bw’ababyeyi bigishiriza muri iryo shuri, bo bumva rikomeje gutanga uburezi bufite ireme ryakwaguka rikakira n’ibindi byiciro, dore ko ngo baruhutse ingendo ndende bakoraga bajyana abana kwiga, bishimira ubumenyi ritanga.

Jumurex Richard yishimiye uburyo abana biga mu ishuri yashinze bamaze kugira ubumenyi
Jumurex Richard yishimiye uburyo abana biga mu ishuri yashinze bamaze kugira ubumenyi

Uwitwa Gwiza Yvette ati “Iri shuri riziye igihe, riratanga uburezi bufite ireme bikatunyura, natunguwe no kubona umwana wanjye avuga Igifaransa n’Icyongereza neza mu gihe gito amaze muri iri shuri, uzi ko atuvugisha Igifaransa bigashaka kutunanira kumusubiza kandi turi bakuru! Turishimira n’imyitwarire myiza ikomeje kuranga abana bacu, abarimu ni beza bakunda abana”.

Uwo mubyeyi aragira icyo asaba Leta, ati “Turasaba inkunga ya Leta kuko hagiye primaire byaba akarusho. Iyo urebye uburezi abana bahabwa, birasaba ko bahakomereza primaire, ndetse bibaye na ngombwa Perezida wa Repubulika yarimenya akadushyigikira, dukunda uburyo iri shuri ryorohereza n’ababyeyi, minerival ni nke cyane”.

Uwo mubyeyi avuga ko batazahwema gushyigikira uwo musore witangiye uburezi ari muto, akabafasha kubona aho abana babo bigira mu gihe byajyaga bibavuna bakora ingendo ndende, akaba asaba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze gusura iryo shuri bakaritera n’inkunga kugira ngo ryakire abana mu byiciro binyuranye.

Jumurex akomeje gushishikariza urubyiruko bagenzi be gutinyuka, bagakorera igihugu mu rwego rwo kurushaho kugiteza imbere.

Jumurex Richard avuga ko inzozi ze yatangiye kuzikabya
Jumurex Richard avuga ko inzozi ze yatangiye kuzikabya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Courage nshuti yanjye so gushaka n’ugushobora

Nsanzabandi Elie yanditse ku itariki ya: 8-04-2024  →  Musubize

Murakoze narindi gusoma ku nzozi zuriya muvandimwe numva ndamukunze cyane! None uwashaka kukuvugisha cg x kubonana na we byanyura muzihe nzira?

Mbega contactacts ze zaboneka gute?

Minani Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 3-02-2023  →  Musubize

NI ibyigiciro kugira abanyarwanda nkaba .ni igisobanuro cyo gukunda igihugu turera neza.akarere ni kagire icyo gakora abana bu rwanda bafashwe barerwe neza nibwo igihugu kizaba cyibutsa.ntakindi ntekereza cyabaraza ishinga kurusha abana bigihugu.ni bafashwe kabisa

JACKSON NDIZEYE yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

NI ibyigiciro kugira abanyarwanda nkaba .ni igisobanuro cyo gukunda igihugu turera neza.akarere ni kagire icyo gakora abana bu rwanda bafashwe barerwe neza nibwo igihugu kizaba cyibutsa.ntakindi ntekereza cyabaraza ishinga kurusha abana bigihugu.ni bafashwe kabisa

JACKSON NDIZEYE yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka