Musanze: Umugore yafashwe ahishe urumogi mu myenda y’imbere

Umugore witwa Mukagatare Vestine utuye mu Kagali ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika turenga 1200 tw’urumogi atwambariyeho imyenda y’imbere.

Uwo mugore yafashwe ubwo yari ageze mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, ava Rubavu yerekeza i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 03/10/2012.

Uyu mugore uvuga ko amaze amezi abiri acuruza urumogi, avuga ko ubwo yari ageze i Musanze yateze indi modoka, gusa ngo abona abantu bari ku mwitegereza cyane, ahitamo kuyivamo atega moto.

Mukagatare yari yambaye neza utamenya ko hari ikindi kintu atwaye.
Mukagatare yari yambaye neza utamenya ko hari ikindi kintu atwaye.

Ageze imbere yateze indi modoka, gusa ngo ntabwo yarenze umutaru, kuko polisi ishinzwe umutekano wo mumuhanda yahagaritse imodoka yari arimo, maze avanwamo, arasakwa afatanwa uru rumogi.

Nk’uko bivugwa n’uyu mugore, ngo ibi byose abiterwa n’ubukene, bityo agasaba imbabazi avuga ko atazasubira gucuruza ibiyobyabwenge dore ko bigira uruhare runini mu byaha bitandukanye bikorwa mu gihugu ndetse bikanangiza ubuzima bw’ababikoresha.

Yambaye collant maze ahishamo urumogi.
Yambaye collant maze ahishamo urumogi.

Supt. Francis Gahima ushinzwe ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru, arasaba abacuruza ibiyobyabwenge kubihagarika dore ko binagira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu, ndetse bikanaba intandaro ya bimwe mu byaha bikorwa.

Supt. Gahima asaba abaturage kurushaho gufatanya na polisi y’igihugu mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, batanga amakuru ajyanye n’aho bicururizwa cyangwa se bifatirwa.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 7 )

uyu mumama yasebeje ababyeyi

Nzisengera jean Bosco yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

nizere ko nabagenzi be bacuruzanyaga mu mugi wa cina aho mu busanza baboneraho kuko nabo umunsi umwe bazafatwa nka mugenzi wabo

claude yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Oooooh, uyu mu maman aronona ibintu bye, abituranya n’urumogi!

yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Uwo muntu washyizeho comentaires za kabiri azabanze yige igifaransa. Croire itandukanye na Couloir.

gahinda yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Hari ikindi kintu kimaze kugaragara muri uriya muhanda wa Rubavu-Kigali, ni uko abantu cyangwa abagenzura bataramenya neza koko uburyo bukoreshwa n’abakora ubwo bucuruzi bw’ibitemewe! umuntu aragira atya akikubita muri RV4 wayibona ntube wayihagarika kuko uba ubona umuntu uyirimo asobanutse ndetse ukaba wakeka ko ari umuyobozi runaka, Callina runaka, Benz runaka. Abashinzwe umutekano mube maso kuko izo modoka nizo zisigaye zikora ubucuruzi butemewe kuko aba azi ko ntawayikeka, kuko aba yabishyiriyemo mugipangu runaka ntawuyireba. Amavatiri aturuka i Rubavu azindutse cyangwa mu mugoroba muzi aba atwaye iki? bo baba bavuga ko Police yagabanutse mu muhanda cyangwa itarageramo; Please hari hakwiye gundurwa amasaha yo kuza mu muhanda kuko nabo barabatiminga bakiciraho.
Mugihe imodoka yose tuzayigirira amakenga, tuzaca burundu biriya biyobya bwenge kuko izo dukeka sizo zibikora uyu munsi wa none. Mube maso mwe mukora umusako; kuko n’umbona mbyibushye ukagirango n’ubunini,nzagucanaho byinshi. Bye

Suzi Dan yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Reka wunve wavugako ubuyobozi bukugendaho none reka bakunvishe sha ntabwo wari uzi ko urimo guhemukira abanya BUSANZA.Mbabajwe n’abantu bankwaga urumogi rwavaga muri ako gasokoreti kawe.

claude yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ibi byerekana ko abantu bava i Gisenyi bakwiye kwitonderwa, kuko urumogi rwinshi ruva muri DRC, bikaba hagomba gukorwa isaka ryimbitse ry’izo modoka! ariko nta kuntu kuri ziriya Agence hashyirwa Imbwa yo gukora iryo saka? cyangwa hakigwa uburyo hakubakwa croire imodoka yajya icamo hakamenyekana ko mubintu n’abantu bayirimo haba harimo ibiyobyabwenge? Bitekerezweho n’ah’ubundi Line ya Rubavu iragaciye.Erega nta kuntu rwahabura bitewe n’umupaka umeze kuriya, n’umwana iyo anyarutse gato ararwambukana;yabona wamubonye agasimbuka agasubira muri COngo kuri 2m uvuye mu Rwanda. Wamukurikira se? Ngayo nguko ni hakorwe isaka ryimbitse.

Suzi Dan yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka