Guverineri Bosenibamwe arasaba abacuruzi kureka kuba ba nyamwigendaho
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abikorera bo muri iyo ntara kureka imico yo kuba ba nyamwigendaho, ahubwo bagakorana n’abandi haba imbere mu gihugu ndetse no hanze hagamijwe iterambere rirambye.
Ibi Guverineri Aime Bosenibamwe yabisabye kuri uyu wa kabiri tariki 02/10/2012 ubwo abikorera bo muri iyo ntara bakiraga ubuyobozi bukuru bw’urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo mu gikorwa cyo gusura abikorera mu ntara zitandukanye.
Guverineri Bosenibamwe yaboneyeho gusaba abikorera kwigirira ikizere, bakamenya ko ibikorwa byabo bigira umumaro mu iterambere ry’igihugu, iry’akarere u Rwanda ruherereye mo ndetse n’isi muri rusange.
Yagize ati: “Abacuruzi murasabwa gukora ubucuruzi bw’umwuga, mushyire hamwe bityo mubashe guhangana n’ab’ahandi”.

Uyu muyobozi yiboneyeho gushimira uruhare abikorera bagize mu gutanga umusanzu mu kigenga AgDF, aho intara y’Amajyaruguru yatanze amafaranga arenga miliyari ebyiri na miliyoni 400.
Yagize ati: “kwihesha agaciro ni uguhindura imikorere ituganisha ku guhiga abandi.”
Guverineri Bosenibamwe yaboneyeho kuvuga ko inzu y’ubucuruzi ifite ibyumba bigera kuri 26 bijyanye n’igihe tugezemo, ndetse n’isoko rya Musanze rigiye kubakwa ku buryo bugezweho ari imbaraga z’abikorera bo mu Majyaruguru, ndetse anabasaba gukaza umurego mu rugamba rw’iterambere.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|