EdTech Mondays izanye ibisubizo ku cyuho abarimu bafite mu ikoranabuhanga
Mu Rwanda tuzi neza aho tuvuye n’aho tugeze mu bumenyi mu ikoranabuhanga, kandi tuzi n’aho tugana, n’abagomba kutugezayo; abarimu.

Aba barezi barerera u Rwanda twatangiranye uru rugendo batugeza ku ntambwe ishimishije, ariko twashoboraga kuba twararengeje aho turi uyu munsi, iyo baza kuba bafite ibikwiriye byose mu gutanga ubumenyi mu ikoranabunga.
KT Radio, mu mushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation ndetse n’ishami ry’Ikoranabuhanga ry’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, kuri uyu wa mbere izagaragaza ibibazo bikibereye inkomyi abarimu, ndetse yerekane n’icyakorwa kugira ngo abarimu bagire ibyangombwa bishobora gutuma bafasha neza abana b’u Rwanda muri uru rugendo.
Ni mu kiganiro EdTech Mondays kiba ku wa mbere uheruka iyindi buri kwezi, i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umunyamakuru azaha umwanya abatumirwa basobanure uko hasuzumwa ikoranabuhanga mu byumba by’amashuri, cyane cyane ku bijyanye no kuzamura ubumenyi bw’abarimu.
Bazagaruka ku byagezweho, hamwe n’imbogamizi zagaragaye muri gahunda yo guhugura abarimu (TTP) mu Ikoranabuhanga mu Rwanda, kuva mu 2018 kugeza mu 2022, ndetse n’uko byakwigirwaho mu gutegura ejo hazaza.
Uzaba umwanya wo kurebera hamwe imbogamizi abarimu bagihura na zo mu gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mu ishuri, n’uburyo zavanwaho, dore ko u Rwanda rwaguze ikoranabuhanga inkingi ya mwamba y’uburezi bufite ireme.
Uretse kuba mwahamagara abatumirwa mukabungura inama cyangwa se mukababaza ikibazo mu gihe batanze urubuga mu isaha iki kiganiri kimara, mushobora no kutwandikira kuri email: [email protected].
#EdTechMondays : Ikiganiro kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse. Kuri uyu wa Mbere kiribanda ku "Kuzamura ubumenyi bw'abarimu mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri."
Nubwo mu 2018 kugeza mu 2022, abarimu babarirwa mu bihumbi hirya no hino mu Gihugu… pic.twitter.com/Fl7rfaLP6r
— Kigali Today (@kigalitoday) February 23, 2025
Ohereza igitekerezo
|