
Babitangarije mu kiganiro EdTech Monday giterwa inkunga na Mastercard Foundation, gitambuka buri wa Mbere wa nyuma w’ukwezi kuri KT Radio, aho abakoresha Ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko baba abarezi ubwabo, abayobozi n’ibigo by’amashuri, ababyeyi n’abanyeshuri, abikorera na Leta bakwiye gufasha inzego z’uburezi mu guteza imbere uburezi bushingiye ku Ikoranabuhanga.
Bagaragaza ko Ikoranabuhanga ritagamije gukuraho imirimo isanzwe ku batarikoreshaga, ahubwo ko rigamije kubafasha koroherwa n’akazi no kugakora neza, kandi vuba kugira ngo umwanya watakaraga ukorwemo ibindi bijyanye no guhanga udushya, no kuvumbura impano zikeneye kuzamurwa no gutezwa imbere.
Urugero rutangwa mu bituma Ikoranabuhanga ryoroshya uburezi, ni ugukosora ibazwa ry’abanyeshuri, aho umwarimu ashobora gutegura ibibazo ku banyeshuri 100, abana bakabikora mu minota itanu, akabikosora mu gihe kitarenze umunota.
Uwari uhagariye umufatanyabikorwa wa Leta mu kwigisha hifashishijwe Ikoranabuhanga, Rwanda Equip, Ibtihal Arafat, avuga ko mu guhugura abarimu ku Ikoranabuhanga, buri wese yatahanye mudasobwa ntoya irimo amasomo ateguye kimwe, nka bumwe mu buryo bwo guha amahirwe angana abanyeshuri bo mu mujyi no mu byaro ku gukoresha Ikoranabuhanga, no kuzamura ireme ry’uburezi kuri bose.
Agira ati “Ubwo buryo butuma buri mwana yaba uwo mu mujyi no mu cyaro abona isomo riteguye kimwe, bityo ntihabeho ubusumbane mu gutanga uburezi bufite ireme, kuko yaba umwana w’i Kigali yaba uw’i Rusizi, bose babona isomo riteguye kimwe kuko inyoborabarezi ni imwe".

Umuyobozi w’agashani k’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya AUCA, Nishimwe Prince, agaruka ku kijyanye n’abanyeshuri bakigaragaza icyuho mu gukoresha Ikoranabuhanga, hari abo byabagiraho ingaruka bageze muri Kaminuza ariko hari n’ingamba zatangiye gufatwa.
Avuga ko hari uburyo bwashyizweho muri za Kaminuza bwo kubanza kwiga porogaramu z’ibanze kuri mudasobwa, ku buryo uje kwiga ataragira ubwo bumenyi na we adacikanwa, gusa ngo hariho gahunda ko abiga Kaminuza bazajya bagira porogaramu y’ikoranabuhanga, bose bigishwa kugira ngo bagire ubuhanga buhamye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Ku kijyanye no kuba hakiriho abarimu bagitsimbaraye ku myigishirize ishaje bitoroshye guhinduka, Nishimwe avuga ko hakenewe ko hakomeza ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’ikoranabuhanga, no gukomeza gukangurira abakiri bato kutitesha amahirwe yo gukoresha Ikoranabuhanga ribegereye.
Naho ku ruhare rw’ababyeyi, Nishimwe avuga ko hakigaragara icyuho ku myumvire yo gufasha abana kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, kubera ko usanga benshi mu bize mbere batararikoreshaga, bigatuma batagira uruhare rufatika mu gufasha abana kubona ibyo bikoresho.
Agira ati "Usanga hakiri ababyeyi bumva ko kugurira umwana mudasobwa ntacyo bimaze kuko bayifata nk’icyo kureberaho amafilime, nta wabarenganya ni yo myumvire bakuranye ariko bakwiye kumva ko n’ubwo bihenze, ari ngombwa kuko ariho Isi igeze".
Ibtihal Arafat asaba ababyeyi kandi basabwa gufasha abana mu mikoro yo mu rugo batahana, kuko hakiri abakeka ko umwana ari uwa mwarimu gusa, nyamara ngo buriya uruhare rwa mwarimu ni ruto cyane ku rw’umubyeyi.
Agira ati "Buriya uruhare rwa mwarimu ni nka 20%, urw’umubyeyi rukaba 80%. Nkatwe duha abana ibitabo birimo imikoro yo mu rugo, ese ba bana babonye ubafasha, umubyeyi yahaye umwana umwanya wo gukorana umukoro ngo arebe niba abyumva cyangwa hari icyo afasha mwarimu ngo umwana akurikiranwe hakiri kare? Urwo rwose ni uruhare rw’umubyeyi, si ukugura ibyo bikoresho gusa".

Ikigo Rwanda Equip kigaragaza ko kubera kuzamura Ikoranabuhanga mu burezi, abarimu bagenda bazamura ibipimo byo kwigisha hifashishijwe ururimi rw’Icyongereza, bigatuma n’abanyeshuri bihingamo kumenya urwo rurimi.
Avuga kandi ko byatumye nibura abana barambirwa kwiga bagata amashuri bagabanuka bakava hejuru ya 20% bakagera hafi ku 10%, naho urugero rw’abimukira mu yindi myaka rukaba rwarazamutse kugera hejuru ya 70%, kikaba ngo ari igipimo cyiza cyo gukomeza gufatiraho uburyo bwo kuzamura imikoreshereze y’Ikoranabuhanga mu mashuri, umwarimu abigizemo uruhare.
Kurikira ikiganiro kirambuye hano:
Ohereza igitekerezo
|