Twiyamye Leta ya Congo ikomeje kwica abantu ibaziza ubwoko - Lawrence Kanyuka

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka, yongeye gusaba Guverinoma ya Kinshasa guhagarika kugaba ibitero ku basivili, no kureka kwica abantu bazira ubwoko bwabo.

Lawrence Kanyuka mu kiganiro n'abanyamakuru
Lawrence Kanyuka mu kiganiro n’abanyamakuru

Yatanze urugero ku Banyamulenge bamaze igihe kirekire batotezwa, bicwa kandi amahanga n’Umuryango mpuzamahanga barebera, ari na yo mpamvu nyamukuru umutwe wa M23 ushingiraho wiyemeza kubohora no gutabara abaturage.

Ubwo yari i Bukavu mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Lawrence Kanyuka yanenze ibikorwa by’ingabo za Congo, FARDC, byo kwica no gusahura abaturage, asaba ko Guverinoma n’Umuryango Mpuzamahanga byagira icyo bikora mu guhagarika akarengane gakorerwa abaturage.

Agira ati "Duhora dusaba Guverinoma ya Congo kureka kugaba ibitero ku basivili, no kureka kubahohotera, abasivili nta cyaba bakoze, kuki bahohoterwa? Twongeye gusaba Leta kureka abasivili, kureka kutugabaho ibitero, Abanyamulenge bamaze igihe bicwa urw’agashinyaguro Umuryango mpuzamahanga urebera, turawusaba kugira icyo ubakorera, kuko twebwe ntabwo twakwirwa hose icyarimwe".

Ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibyo mu Karere, bimaze igihe bigaragaza amashusho y’abasirikare ba Congo, Wazalendo, FDLR n’abandi bafatanya mu ntambara, bica bakanasahura abaturage, ku buryo mbere y’uko Umujyi wa Bukavu ubohorwa n’abarwanyi ba M23, Leta ya Congo yariho iburanisha abasaga 100 mu ngabo zayo kuri ibyo byaha.

Usibye ibyaha bakora mu bice bw’imirwano, Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo, bakomeza kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, ku buryo ubwo intambara yaberaga muri Bukavu, hitabajwe ubwirinzi bw’Ingabo z’u Rwanda mu kuzimya ibisasu byatewe mu Rwanda, ibyo kandi byari biherutse kuba i Rubavu ubwo Goma yafatwaga na M23.

Lawrence Kanyuka
Lawrence Kanyuka

Icyakora ubwirinzi bw’u Rwanda bwazimije ibyo bisasu, ibindi bigera ku butaka n’amasasu mato, afata Abanyarwanda 16 bahasiga ubuzima, abasaga amagana barakomereka, ibikorwa remezo bifite agaciro k’asaga Miliyoni 250Frw birangirika.

Ubwo habaga imirwano muri Kivu y’Amajyepfo, Umunyarwanda wo muri Rusizi, yishwe n’isasu ryaturutse muri Congo, ibyo byose bikaba ibikorwa bibi bibangamiye Abanyekongo n’Abanyarwanda muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka