Mu gihe imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho ikomeje, abaturage bo mu Karere ka Burera n’abakagenderera, bari bamaze imyaka myinshi banyotewe no kugira umuhanda uri kuri uru rwego, ngo ubu icyizere ni cyose cyo kuba mu gihe kidatinze uzaba wamaze kuzura, bakoroherwa n’ubuhahirane.
Polisi y’u Rwanda yamaze kurohora imodoka iherutse kugonga igiti ita umuhanda igwa mu kiyaga cya Burera, aho babiri bari muri iyo modoka barokotse iyo mpanuka yari ikomeye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, bavuga ko biteguye kongera imbaraga zose zishoboka, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’uyu Muryango, muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere Perezida Paul Kagame aherutse gutorerwa kongera kuyobora Igihugu.
Aborozi b’amatungo bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona ibiryo by’amatungo, kubera ko nta nganda zihagije zihaba zibitunganya.
Abatuye Akagari ka Kilibata mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, barishimira ko bizihije ibirori by’umuganura bataha ku mugaragaro inyubako y’Akagari biyujurije ibatwaye miliyoni 32 FRW.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bagenda barushaho kwitabira ubworozi bw’amatungo magufi no kwibanda ku kurya amafunguro arimo ibiyakomokaho nk’amagi, indagara, inyama n’ibindi, mu rwego rwo guhashya imirire mibi n’igwingira byari byugarije imiryango yabo.
Abantu bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, bavuga ko muri rusange hari impinduka zigararagara mu kubagezaho amakuru no kwitabwaho mu bikorwa bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryasezeranyije abaturage bo mu Turere twa Burera na Musanze ko nibaritora, rizaharanira ko buri mwana agira itungo rigufi (amatungo magufi) yorora, hagamijwe gutoza abana gukora bakiri bato.
Abaturage biganjemo abo mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo n’indi byegeranye yo mu Karere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, basabwa kugira amakenga no kwirinda ababashora mu kunyura inzira zitemewe zizwi nka ‘Panya’ babizeza akazi n’ibindi bikorwa bibyara amafaranga yihuse, kuko ahanini bibakururira gushorwa mu (…)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yahamagariye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 14, gushyira imbere amahitamo y’ibyiza, kugira ngo mu cyerekezo Igihugu kirimo, bazabe ab’ingirakamaro.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bishimira ko kuba baregerejwe Ibitaro bivura indwara ya Kanseri bya Butaro hiyongeyeho na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima University of Global Health Equity (UGHE), byatumye barushaho kumenya iyo ndwara, aho ubu batakiyitiranya n’amarozi nk’uko byahoze mbere.
Abaturage b’Akarere ka Burera, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite bazahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuze imyato barata ibyo bamaze kugeraho byose babikesha FPR.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Burera, bashyikirijwe moto nshya, bavuga ko zije kuba igisubizo cy’imbogamizi bagiraga zo kudacyemura ibibazo by’abaturage ku gihe, bitewe n’ingendo ndende zivunanye bakoraga badafite uburyo babageraho.
Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako y’ibiro nshya by’Akarere ka Burera, yuzuye itwaye Miliyari 2 na Miliyoni 996, abaturage bagaragaje ko babyitezeho imitangire ya serivisi itabasiragiza kuko noneho yo ijyanye n’igihe ndetse ikaba inagutse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko guhera ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, buzaba buri gukorera mu nyubako nshya yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, iheruka kuzura mu Kagari ka Kabona mu Murenge wa Rusarabuye.
Abaturage bo mu Murenge wa Butaro baturiye igishanga cya Kamiranzovu, barishimira ko igishanga cyajyaga cyangizwa n’isuri, cyatangiye kwitabwaho, bashishikarizwa kugifata neza no kukibyaza ubukungu, bagihinga mu buryo butacyangiza.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’ubushoreke, byo ntandaro y’amakimbirane mu miryango agira ingaruka cyane cyane ku buzima bw’abana, abenshi bikabaviramo igwingira.
Ibicuruzwa bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo inyubako ubwayo, ni byo byangijwe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira ububiko bw’ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Inkongi y’umuriro yibasiye Ububiko bw’Ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye mu Murenge Cyanika mu Karere ka Burera, ibicuruzwa byarimo birashya birakongoka.
Abakozi 495 b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), bihaye intego yo kurushaho kunoza serivisi batanga, bagabanya ingano y’amazi yangirika.
Imbogo zirindwi zatorotse Pariki zijya mu giturage mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama yo mu Karere ka Burera, zisanga abaturage mu mirima yabo, zikomeretsa abantu icyenda.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, bibasiwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abantu icyenda, batatu muri bo bakaba bakomeretse bikomeye.
Akarere ka Burera kiyongereye mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, twiyujurije inyubako y’ibiro ajyanye n’icyerekezo.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, basabye abaturiye n’abakoresha ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kugira uruhare mu kurwanya impanuka zibiberamo, akenshi zikomoka ku mikorere itubahirije amabwiriza.
Mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umurambo w’uruhinja abaturage basanze mu gihuru.
Uyu mwaka wa 2024, Akarere ka Burera kawutangiranye n’agashya kiswe ‘Duhari ku bwanyu’, mu kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kubasobanurira uruhare rwabo mu bibakorerwa, n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Umugabo witwa Ntambara Fidèle wo mu Murenge wa Nemba Akarere ka Burera, bamusanze mu nzu yabanagamo n’umugore we, amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Ubutaka buri ku buso bwa Ha 12 bwo ku gice cyegereye igishanga cy’Urugezi mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Gatebe, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024 B, bwateweho igihingwa cy’ingano, maze abaturage bashishikarizwa kurushaho gushyira imbaraga mu kwirinda ibikorwa byose byatuma cyangirika, kugira ngo umusaruro uzarusheho (…)
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ku mpungenge abatuye Akarere ka Burera bakomeje kugaragaza ku nyubako y’ibiro byako yakomeje kudindira, abizeza ko muri Kamena 2024, inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera izaba yamaze kuzura.
Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera, bakomeje kuba mu ihurizo ryo kunoza isuku na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bitewe no kutabona amazi meza mu buryo bworoshye.