Ibi bikomeje kugira ingaruka zo kuba abitabira ubworozi baba bacye ugereranyije n’abakabaye babuyoboka, ku bwo gutinya ikiguzi cyabyo kiri hejuru n’ingendo bakora bajya kubishaka mu tundi Turere tutahegereye.
Twizerimana Jackson, umworozi wororera inkoko ibihumbi bitatu mu Karere ka Burera, agaruka ku ngorane baterwa no kuba ibiryo by’amatungo babibona bigoranye, yagize ati: “Tubibona bitugoye kubera ko inaha hataba inganda zibitunganya, tukaba tutanafite abacuruzi babyo batwegereye. N’aho biba biri usanga ibyinshi ari ibyo bagiye bavangavangamo itaka bagira ngo biremere, branda yaboze, indagara n’ibihwagari bicyeya, ibyarengeje igihe wabigaburira inkoko ntikure ahubwo inyinshi zikanapfa”.
Uyu mworozi ufite inzu ishobora kororerwamo inkoko zisaga ibihumbi 10, igice kinini cyayo nta bworozi akoreramo kuko izarimo yahisemo kuzimurira mu Karere ka Rulindo, bitewe n’uko kuzibonera ibyo kuzigaburira byamugoraga.
Iki kibazo agisangiye n’aborora amafi barimo abagize Koperative yitwa Isugi, ikorera ubworozi bw’amafi mu byuzi byo muri kareremba mu Murenge wa Kinoni.
Uyiringiye Odette ukuriye iyi Koperative, agira ati: “Ibiryo by’amafi biraduhenda cyane bitewe n’uko biba byaturutse kure. Ibyo tuyagaburira biva mu Karere ka Nyanza. Ugereranyije n’ahangaha ni urugendo rurerure cyane. Turamutse tubonye inganda cyangwa abacuruzi babyo inaha tukajya tubigurira hafi umusaruro w’amafi warushaho kwiyongera”.
Uruganda rumwe rukumbi rwitwa Indintambwe Feed Ltd, nabwo kandi rucyiyubaka ugereranyije n’ingano y’ibiryo rutunganya n’ibyo aborozi bakenera mu kugaburira amatungo nirwo rubarizwa muri aka Karere.
Nshutiyimana Jean Bosco nyiri urwo ruganda rukorera mu Murenge wa Rugarama, avuga ko bahereye ku gutunganya ibiryo by’inkoko n’ingurube byonyine, kuko uruganda rukiri mu nzira yo kwiyubaka mu bijyanye n’ibikoresho nk’imashini zimwe na zimwe zifashishwa mu gutunganya ubwoko butandukanye bw’ibiryo bataragira.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Théophile, avuga ko bari gushyira imbaraga mu gukorana n’abashoramari, bareba ko hazaboneka abitabira gushinga inganda cyangwa abacuruzi bajya babihazana bikorohera aborozi kubibonera hafi.
Ati: “Uko tugenda dukora igenamigambi ryaba iry’igihe kirekire n’iry’igihe gitoya ni nako turi gutekereza uburyo twashyira imbaraga mu kureshya abashoramari na PSF muri gahunda zizamura ubworozi. No ku nganda zitunganya ibiryo by’amatungo naho twizeza abaturage ko batazatinda kubona ahabegereye bajya babibonera, bityo n’umusaruro ubukomokaho uzarusheho kuzamuka no kubagirira akamaro”.
Uretse urwo ruganda rumwe rutunganya ibiryo by’amatungo rubikwirakwiza muri bacye mu borozi baho, abenshi babikura mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyanza cyangwa mu Karere ka Rulindo.
Ohereza igitekerezo
|